Umurundikazi ashobora kwegukana miliyoni 1US$ kubera guharanira uburenganzira bwa muntu

Bwa mbere mu mateka y’isi, indashyikirwa mu guharanira uburenganzira bwa muntu izashyikirizwa igihembo cyiswe “Prix Aurora Awards” gifite agaciro ka miliyoni 1US$.

Iki gihembo kizatangwa bwa mbere muri 2016 ngo kizajya gitangwa buri mwaka n’umuryango witwa “Canadian Science, Fiction and Fantasy Association (CSFFA)”.

Muri aba hazavomo uzegukana miliyoni 1US$ nka Prix Aurora Award y'indashyikirwa mu burenganzira bwa muntu.
Muri aba hazavomo uzegukana miliyoni 1US$ nka Prix Aurora Award y’indashyikirwa mu burenganzira bwa muntu.

Iki gihembo kandi ngo kizajya gihabwa abantu cyangwa ibigo byagaragaje ubudashyikirwa mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu kurusha abandi, cyane cyane abiyemeje gutanga ubuzima bwabo ngo barokore ubw’abari mu kaga.

Vartan Gregorian ugize akanama kazajya gahitamo abahatanira iki gihembo, abicishije mu gitangazamakuru cya Reuters, yavuze ko bashyizeho abantu bizewe bazajya babafasha gutoranya ku rwego rw’isi abantu bagiye baba indashyikirwa mu kwita ku burenganzira bwa muntu mu bihugu byabo.

Abo abazajya baba batoranyijwe bazajya bagahiganwa ku rwego rw’isi, hagatoranywamo umwe, uhabwa “Prix Aurora Awards”.

Muri bane batoranijwe muri 2016 hagaragayemo Umurundikazi

Barankitse Marguerite uyobora ikigo gitanga ubufasha ku bari mu kaga cyitwa Maison Shalom mu Burundi, kinafite ibitaro byitwa REMA, ari muri bane batoranijwe ku rwego rw’isi, guhatanira kuzahabwa “Prix Aurora Awards”.

Abo uko ari bane bemejwe n’akanama gashinzwe amajonjora ku wa 15 Werurwe 2016, nyuma yo kwegeranye ibikorwa by’indashyikirwa byabo mu kurengera ikiremwa muntu, nk’uko Vartan Gregorian, uhagarariye aka kanama, yabitangarije Reuters.

Yagize ati “Aba bane bageze mu cyiciro cya nyuma bahize abandi kubera umuhate wo gukiza ubuzima ndetse no kurwanya akarengane ku baturage b’iwabo’’.

Akomeza atangaza ko uyu Barankitse Marguerite n’ibitaro ayobora bya REMA, bahishe abahigwaga bendaga kwicwa mu ntambara ndetse n’ubwicanyi byibasiye Abarundi mu myaka 20 ishize, kugeza na n’ubu akaba agikomeza kubikora.

Ati “Barokoye abagera ku bihumbi 28, banafasha mu kuvuza abana b’imfubyi babarirwa mu bihumbi 80.”

Muri aya mahiganwa Barankitse Marguerite ahanganye na Dr Tom Catena wo mu Bitaro bya Mother of Mercy muri Sudani, Syeda Ghulam Fatima, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango “Bonded Labor Liberation Front” wo mu gihugu cya Pakistan, ndetse na Padiri Bernard Kinvi, ushinzwe ibikorwa bya Kiliziya Gatolika ahitwa Bossemptélé muri Repubulika ya Centre Afrique.

Uzegukana iki gihembo azamenyekana hagati ya tariki 12 na 14 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Build your history.

Cyril Le Souef yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka