Umurenge wa Bwishyura bahagurukiye abantu banywa inzoga mu masaha y’akazi n’abatagira isuku
Abantu hafi 10 baguwe gitumo n’ubuyobozi barimo kunywa inzoga mu masaha y’akazi tariki 01/11/2012 mu kagari ka Nyarusazi ho mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi.
Mu baguwe gitumo barimo kunywa urwagwa mu masaha y’akazi harimo insoresore enye zitari zifite n’ibyangombwa. Abashinzwe umutekano bababajije aho biri bivuga ko babisize mu rugo.
Mukamana Clotilde ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bwishyura avuga ko ari nyiri akabari ari n’abafashwe banywa inzoga mu masaha y’akazi bose bacibwa amande cyangwa bakajya gufungwa. Nyiri akabari acibwa amafaranga 10000 naho abakiliya bagacibwa amafaranga 2000 buri umwe umwe.

Mukamana ati: “Nubundi barabizi ko kunywa mu masaha y’akazi bibujijwe; ariko iyo baduciye mu rikumye bajyamo bakanywa. Ubundi akabari gafungura saa cyenda”.
Usibye guta muri yombi abanywa ibisindisha mu masaha y’akazi, ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bwanategetse abantu baturiye umuhanda batagirira isuku aho batuye kugira vuba bagakuraho ibintu byose bituma hasa nabi.
Abakora imirimo itaberanye n’aho batuye nabo basabwe kwimura ibikorwa byabo, urugero nk’aho bakusanyiriza impu z’inka n’iz’ihene usanga hari umunuko ubuza ubuhumekero abahaturiye n’abahanyura.

Akarere ka Karongi katangiye gahunda yo kuvugurura centre z’ubucuruzi ariko abaturiye imbago z’imuhanda, bo hari gahunda yihariye yo kuzabimura kuko n’ubundi bari ku butaka akarere kamaze kugena ko abahatuye bagomba kwimurwa.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|