Umunyeshuri w’Umunyarwanda yarasiwe muri Amerika
Umunyeshuri witwa Natacha Butera w’imyaka 20 wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Iowa yarashwe mu ijoro rya tariki 19/11/2012 n’abagizi ba nabi ariko kubw’amahirwe aracyari muzima.
Polisi ivuga ko Butera wiga muri Kaminuza ya Briar Cliff yarashwe ku kuboko ndetse no mu gatuza ahagana mu masaha ya saa saba n’iminota 12 z’ijoro mu nyubako ya Mac Behr’s.
Uwitwa Solomon Harris w’imyaka 24 ari mu maboko ya polisi ashinjwa ubu bugizi bwa nabi aho ngo yaba yarakomerekeje uyu munyeshuri yifashishije intwaro; nk’uko polisi yaho ikomeza ibivuga.
Polisi yo muri kariya gace ivuga ko Harris yashatse kurasa undi muntu bari barakaranyije mu nzu babyiniramo ariko aho kugira ngo isasu rifate uwo muntu rifata Butera. Yakomeretse ku mwijima no ku gihaha.
Polisi yagaragaje ko amasasu Butera yarashishijwe ari ayo mu mbunda ntoya yo mu bwoko bwa Pistoli 45-caliber. Nyuma yo kuraswa Butera yahise ajyanwa mu bitaro bya Mercy Medical Center mu mujyi wa Sioux.
Ubuyobozi bw’ikigo Butera yigamo bwababajwe n’iki kibazo uyu munyeshuri wabo yahuye nacyo ndetse ngo bugiye kugerageza kwita ku buzima bwa Butera no gushakisha uwakoze iki cyaha.
Ubuyobozi kandi bwemeza ko bukomeza gushyira hamwe n’abandi banyeshuri mu kwita kuri Butera ndetse n’umuryango we.
Ku cyumweru nibwo uyu Harris yagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo yisobanure kubyo aregwa. Urukiko rwemeje ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 28/11/2012.
Uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ambasaderi James Kimonyo, yatangaje ko bagiye kureba uko bafasha Butera n’umuryango we nk’abagize Diaspora nyarwanda muri kiriya gihugu.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
sorry Natacha,may God delivers you......
courage imana imufashe kdi natwe tumusengere...naho ibyo kuvuga ngo ahoyari ari hari nabo barasira mu nzu zabo...ibyago iyo byaje ntibitoranya aho bigusanga...
I will say a prayer for you tonight Imana ikurinde kandi ikwongerere kwihangana kuko igihugu kiragukeneye!
aha hari igihe byavuye kumpaka z igitsina ahhha
Amakuru ya buri munsi yemeza ko muri ziriya nzu z’mbyiniro ndetse n’ama films habera mwene biriya by’abiyahuzi barasa bakavutsa imbaga y’abantu ubuzima. Nagira ianama urubyiruko ko rugomba kumenya kwirinda , bagakora icyo bagomba gukora kandi bakaba aho bagomba kuba. Ibi bibigishe namwe babnyeyi mugire inama abana banyu keretse umwana nakubwira ko ibizamubaho byose yiteguye guhangana n’ingaruka zabyo. Icyo gihe nta kundi wamugira aba yiyemeje. Naho kwaka abantu amafr ku muntu w’umukobwa warasiwe rubyiniro, yagombaga kuba ari iwe yiga etc.. ubanza bitari bwumvikane neza , ariko Imana nimuha kurokoka twamusaba kuzaba umutangabuhamya ku rubyiruko ku byerekeye kwirinda etc..