Umunyegare yamuhaye igipende kimumerera nabi
Umwana uzwi ku izina rya Tora yashegeshwe n’igipende yari ahawe n’umuntu yari afashije gusunika mu ma saa tatu z’igitondo cya tariki 02/05/2012 ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu mu Karere ka Nyabihu bava ahitwa ku cyapa bazamuka umuhanda werekeza Mukamira.
Nyuma y’igihe gito amaze kunywa igipende yahawe n’uwo munyegare yasunikaga, Tora yatangiye kuruka ari nabwo yahise aryama hasi,ubwo yari ageze ahitwa ku giti mu Kagari ka Rubaya; nk’uko bitangazwa n’undi mwana bari kumwe witwa Tuyisingize Thierry.
Kuko bari bageze ahadaterera cyane, uwo munyegare wahaye Tora inzoga yahise yigendera maze nyuma y’igihe gito Tora atangira kugira izo ngaruka. Ubwo umunyamakuru wa Kigalitoday yandikaga iyi nkuru, abazi iwabo b’uwo mwana bari bagiye guhamagara ababyeyi be ngo baze kumutwara.
Bimenyerewe ko muri ako gace abana bakunze gusunika abanyegare baba bahetse inzoga cyangwa bahetse imifuka y’ibigori bibisi,bagera ahadaterera bakabasomya cyangwa bakabaha ibigori byo kotsa.
Ababishinzwe bakagombye kujya bakurikirana niba koko izo nzoga abana bahabwa basunitse amagare ziba zujuje ubuziranenge, zitabayobya ubwenge cyangwa zitabagiraho ingaruka zikomeye ku buzima.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|