Umunyarwandakazi wiga muri Koreya yatsinze amarushanwa ku iterambere rya Afurika
Umunyarwandakazi Josephine Mukabera urimo gukorera Impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’Uburinganire (PHD in gender studies) muri Seoul National University mu gihugu cya Koreya y’Epfo yegukanye umwanya wa mbere mu banyeshuri basaga 100 bari bitabiriye amarushanwa ku iterambere ry’Afurika.
Inyandiko ya Madame Josephine igira iti “Africa towards Lifestyle Change: From denial to reality” yamuhesheje icyemezo giherekejwe na miliyoni imwe y’amafaranga akoreshwa muri Korea.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu muri Kaminuza Nkuru ya Seoul ( Seoul National University : SNU) witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Koreya baturuka ku mugabane wa Afurika ndetse n’abayobozi b’Ibigo ku isi byo muri Korea nka HYUNDAI Group ndetse na KOICA.
Kuri uyu munsi hari hanasojwe amarushanwa yo kwandika ku nsanganyamatsiko zitangukanye zunganiraga insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “ Diversity and Dynamism in Africa”.

Ni ubwa mbere uyu munsi wahariwe Afurika ( African Day) utegurirwa muri kaminuza ya SNU aho abanyeshuri baturutse muri zimwe muri Kaminuza zatoranyijwe mu gihugu cya Koreya zirenga 20 bahuriye hamwe bakaganira ku iterambere ry’Afurika by’umwihariko bagereranya n’uko isi ihagaze muri rusange banagereranya n’Igihugu cya Koreya aho cyavuye n’aho kigeze uyu munsi.

Seoul National University ni yo Kaminuza ya mbere mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo izwi ku kabyiniriro ka “ University of the Bests” ( kuko akenshi yigwamo n’Abanyeshuri baba bararobanuwe hirya no hino ku isi).

Iyi nkuru twayohererejwe na Abdel Aziz Mwiseneza wiga muri Seoul National University
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye ko abanyarwanda kazi dutinyuka tukitabira amarushanwa. Uwo munyarwanda kazi tuzatera ikirenge mucye. Urwo ni urugero rwiza.