Umunyarwandakazi Ilibagiza yakiriwe na Papa Benedigito XVI
Umunyarwandakazi witwa Ilibagiza Immaculée yakiriwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Benedigito wa XVI i Vatikani mu Butaliyani tariki 03/09/2012, amushimira ibikorwa byiza byo kubwiriza henshi ijambo ry’Imana no gushishikariza imbaga y’abatuye isi gusenga no kubabarira.
Madamu Ilibagiza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriwe na Papa Benedigito wa 16 ubwo yari mu Butaliyani mu mwiherero w’amasengesho yari amazemo iminsi, akaba avuga ko byamutunguye kandi bikamushimisha cyane.
Ilibagiza usanzwe ayobora amasengesho mu duce dutandukanye tw’isi, yahuriye n’umusenyeri wa Kiliziya Gatulika mu masengesho, uwo musenyeri ngo ashima uburyo uyu Munyarwandakazi ashishikariza abandi gusenga ndetse akanitangaho ubuhamya ku buryo bwo gutanga imbabazi.
Uyu musenyeri ngo yamubwiye ko akwiye kuzahura na Papa akamutera akanyabugabo mu gukomeza kwigisha imbaga y’abatuye isi no kwitangaho ubuhamya bwo kubabarira no gusakaza ineza.

Ilibagiza avuga ko yabanje gushidikanya ko bishoboka. Ilibagiza ati “Numvaga bidashoboka ngo njye w’umuturage ukomoka ahantu h’intamenyekana i Mataba kure mu Rwanda nzigera mpura na Papa, umuyobozi wa kiliziya y’isi yose wasimbuye intumwa za Yezu, bita Nyir’ubutagatifu!”
Uyu musenyeri cyakora ngo yashishikaje madamu Ilibagiza, amubwira ko Papa abonera umwanya n’abandi bantu kandi bo batagira uruhare runini mu gushishikariza isi gusenga n’ubutumwa bwiza.
Ati “Ko Papa abonera umwanya abadasenga nkawe, akabona umwanya wo guha umugisha ibimenyesto bya kiliziya nk’amashapule n’imisaraba, yabuzwa n’iki kukwakira wowe uri umuntu muzima, uruta ibyo bimenyetso unatanga ubuhamya bw’imbabazi z’Imana kurusha benshi yakira?”
Ubwo bari mu masengesho n’abandi basenganaga mu Butaliyani kuwa 02/09/2012 Ilibagiza yatunguwe no kumva umupadiri abasanze aho basengeraga, ababwira ko Papa azabakira ku munsi ukurikiraho.
Papa yarabakiriye, ashima uwo Munyarwandakazi ko azenguruka henshi ku isi ashishikariza abantu gusenga no kugira imbabazi, ndetse amusabira umugisha anawuha itsinda basengana bose ngo batazagira ikibakoma mu nkokora.
Kuba batari barasabye guhura na Papa, dore ko bumvaga bidashoboka, ngo ni cyo gitangaza kuri Ilibagiza na bagenzi be, Ilibagiza akaba avuga ko byamukomeje cyane mu gusenga kwe.
Madamu Ilibagiza Immaculée ni umunyarwandakazi warokotse biruhanyije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abura benshi mu bavandimwe n’abo mu muryango we. Jenoside igitangira, ngo Ilibagiza yacitse intege zo gusenga yumva atazongera gusenga kuko atumvaga impamvu Imana ireka ibyo bibaho.
Ubwo Jenoside yabaga, Ilibagiza yamaze iminsi 91yihishe mu bwiherero, aho yari kumwe n’abandi bagore barindwi. Muri ubwo bwihisho nibwo Ilibagiza yaje kwibuka Bibiliya yari yahawe n’umupadiri ubwo bajyaga kwihisha, atangira gusenga yiyambaza cyane Bikira Mariya ngo amukomeze nk’uko yakomeyemu rupfu rw’umwana we Yezu.

Muri ubwo bwihisho, Ilibagiza yatangiye no kujya avuga isengesho abagatulika bagira rya Rozari, avuga ko ryamukomeje cyane kandi rikamubera intwaro yo kwiga kwemera Imana no kwakira Bikira Mariya.
Jenoside irangiye, madamu Ilibagiza yabonye akazi muro LONI, uko agakora ariko agakomeza gutanga ubuhamya bwo gusenga no kubabarira aho yageraga hose ku isi.
Mu mwaka wa 2006 yanditse igitabo yise Left to Tell; Discovering God Amidst the Rwandan Holocaus, twakwita mu mvugo igenekereje ngo “Uwarokokeye guhamya Imana nyuma y’amahano yo mu Rwanda”.
Iki gitabo cyatumye ubuhamya bwe bumenyekana henshi ku isi, Ilibagiza n’igitabo cye bivugwaho cyane mu bitangazamakuru bikomeye nka televiziyo za CNN, 60 Minutes, EWTN, Aljazeera, The New York Times, USA Today, Newsday n’ibindi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Iribagiza hari igitabo yanditse (our lady of kibeho)twaragikunze cyane,byatubereye nk’igitangaza kubona igitabo nk’icyo mu isomero ryo ku ishuli 2015.
Jye ndifuza Email ya Ilibagiza Immaculee niba bishoboka, kuko afite impano zidasanzwe umuntu yamwigira ho akazabigeraho amwifashishije!
Jye sindi umukristo wa kiriziya gatorika,ariko nshimye cyane Iribagiza immaculé uburyo akunda gusenga no kubishishikariza abandi. Immaculé komeza umurimo kdi ijambo ry’imana rivuga ko abahinduriye benshi kugukiranuka bazaka nkinyenyeri.
Ayo ni mahano iyo Umubyeyi yiyambuye inkoni y’Ubushumba Intama aba azisize heee dusenge cyane Yezu atube hafi n’Umubyeyi we Bikiramaliya
Immaculee ,ndagushimye cyane. Burya uwemera Imana arangwa n
urukundo agirira mugenzi we. Mpora nsaba Imana ngo yaba abanyarwanda basengaga,bakareka amateshwa birirwamo kandi byaragaragaye ko nta kamaro,byahindura igihugu neza kandi nicyo Imana idushakaho.Gusenga bizadufasha kureka umuco mubi wo kwibonekeza ngo nijye mwiza,nijye wagowe kurusha abandi,reka nkurege kandi ngucire urubanza.Umucamanza w
ukuri ni Yezu Kristu,ibindi ni ugukina cinema.Komera rero mwana wImana,Ndagusabira ku Mana ny
irububasha budashyikirwa.Ad multos annos.Njye ntabwo ndi umucatholique ariko ndashima cyane Ilibagiza Immaculee kuri ibi yashoboye kugeraho,kandi ndamushimira umutima w’impuhwe n’imbabazi akura ku ngabire ya Roho Mutagatifu umuha gusenga iteka ryose, akaba anabifashamo abandi basenga. Wowe umuzi uzamubwire ko hari umuntu wishimiye ibyo, nanjye niba bishoboka azanyemerere tumenyane kuko byafasha benshi duhurira mu gikorwa nk’icyo.Numubona uzamuh iyi address anyandikireho: [email protected]
Ni byiza gusenga bijyanye n’ibikorwa byiza. kuba ILIBAGIZA I. ageze kuri kiriya gipimo cy’imyemerere n’impano y’Imana. Nayikomereho cyane ko Imana izatubabarira ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho. Umunzani ni uwo. Umwamikazi wa Kibeho udusabire.
Immaculee njyewe by’umwihariko ni inshuti yanjye,ajya anyoherereza ubutumwa bumfasha cyane.Kandi n’ibitabo bye birashimishije.Immaculee courage rero imigisha urayifite
Left to tell ni igitabo cyiza. Iyo utangiye kugisoma ntugishyira hasi. Immaculee yihishe muri douche/toilettes yo mu cyumba cy’uwo yise pasitori Murinzi w’i Rubengera. Mu by’ukuri ni nyakwigendera Se w’umuririmbyi Niyomugabo Philémon. Nashoboye kuramutsa Immaculée no kwifotozanya nawe i Kibeho kuri Assomption, kuwa 15/8/2012.
"Wumve ibyo mvuga nturebe ibyo nkora". Mana fashe abagukorera guhuza ibyo bavuga n’ibyo bakora, kugirango Mana uhabwe icyubahiro kigukwiriye, maze isi dutuye ibone amahoro nyayo, tubigusabye mu Izinz ryawe ryera. Amen
courage Immaculee, Imana ikomeze iguhe umugisha kdi ukomeze kubera benshi urumuri. Hari benshi utuma bava mu mwijima kandi watumya Kibeho yacu imenyakana henshi.
Hari undi mwana witwa Consoleee Nishimwe wanditse igitabo cyitwa tested to the limit .Uyu mwana ilibagiza amubereye nyina wabo .
ndibaza ko iyi famille ifite amahirwe yo kwandika mu gihe benshi byatunaniye .
Nabandi turebereho