Umunyarwanda wiciwe muri Mozambike arashyingurwa kuri uyu wa kane

Umubiri w’umunyarwanda wigeze kuyobora banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) Theogene Turatsinze, wiciwe mu gihugu cya Mozambike uribuze gushyingurwa kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012.

Umuhango wo kumusezeraho uraza kubera muri kiliziya ya paroisse ya Regina Pacis i Remera ubundi ajye gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo mu karere ka Gasabo.

Turatsinze yagaragaye yapfuye mu cyumweru gishize nyuma y’uko hari hashize iminsi ibiri yaraburiwe irengero. U Rwanda rwababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo, rusaba ko igihugu cya Mozambike cyakora iperereza abari inyuma y’urupfu rwe bagakurikiranwa.

Mu bantu bagiye kwakira umurambo w’uyu munyarwanda ku kibuga cy’indege tariki 23/10/2012 harimo n’umuyobozi wungirije wa Sena, Senateri Bernard Makuza.

Turatsinze yibukwa nk’umuntu wakundaga siporo cyane, kuko yanakiriye ku meza ikipe y’umupira w’intoki (volleyball ) y’u Rwanda muri Mozambike, akanaherekeza ikipe y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico.

Isanduka irimo umubiri wa nyakwigendera igeze i Kanombe. Photo/Umuseke.
Isanduka irimo umubiri wa nyakwigendera igeze i Kanombe. Photo/Umuseke.

Vincent Karega, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yabwiye ibinyamakuru ko uyu mugabo ashobora kuba yari yashimuswe ariko nta muntu n’umwe wigeze agira icyo asaba ngo arekurwe mbere y’uko bamusanga mu nyanja yapfuye aboshywe.

Turatsinze yari umuntu wikorera ku giti cye akaba n’umuyobozi wungirije muri kaminuza yigenga muri Maputo.

Umuhango wo kumusezeraho kandi wanabereye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambike muri Katederali y’Abangilikani, kuwa mbere tariki 22/10/2012 ukaba waritabiriwe n’abantu batandukanye barimo uwahoze ari Perezida wa Mozambike, Joachim Chissano na Madamu we, Umufasha wa Perezida wa Mozambike Armando Guebuza, na Minisitiri w’Igenamigambi n’uw’Ububanyi n’amahanga ba Mozambike.

Hari kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambike ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo Vincent Karega, abahagarariye ibihugu bya Madagasikari n’u Burundi muri Mozambike, abayobozi ba za Kaminuza, ndetse n’abayobozi bakuru b’amatorero n’amadini atandukanye akorera muri icyo gihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 4 )

ABO BAGIZI BANABI BAKURIKIRANWE

IMANISHIMWE PATRICK yanditse ku itariki ya: 17-01-2019  →  Musubize

TWIHANGANISHIJE UMURYANGOWE NIGIHUGU MURI RUSANGE DUHOBYE UMUNTU UKOMEYE

NIYONZIMA CHARIRE yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

imana imwakire.gusa abakora ibi bajye bamenya neza ko naho umwana wumuntu atababona hari imana idashobora kwihanganira guhishira abamennye amaraso y inzira karengane

ASSOUMPTA yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

imana imwakire.gusa abakora ibi bajye bamenya neza ko naho umwana wumuntu atababona hari imana idashobora kwihanganira guhishira abamennye amaraso y inzira karengane

ASSOUMPTA yanditse ku itariki ya: 25-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka