Umunyarwanda wari intyoza mu biganiro mpaka yapfuye bitunguranye
Emmanuel Kirenga wari umuhanga mu biganiro mpaka mu ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’akarere rwiga mu mashuri makuru yazize urupfu rutunguranye.
Uyu musore waturukaga mu Rwanda azwiho ubuhanga mu huriro ry’Urubyiruko EAC Youth Ambassadors’ Platform (YAP), yapfuye kuri iki cyumweru tariki 13 Nzeri 2015.

Iri huriro ry’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, riravuga ko Kirenga ajyanye ibitekerezo by’ingirakamaro, nk’uko itangazo ubuyobozi bwashyize ahagaragara ribiangaza.
Rigira riti “Twebwe abagize EAC YAP tubabajwe n’urupfu rw’umwe muri twe, kandi tukaba twihanganisha umuryango n’inshuti za Emmanuel Kirenga.”
EAC YAP ivuga ko Kirenga yari umunyabitekerezo bihambaye mu biganiro mpaka, biba bigamije gutanga ibisubizo byateza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.
Mu 2013 Kirenga yabaye intyoza ya mbere mu biganiro mpaka (Best Debater). Umuryango w’urubyiruko yabarizwagamo uravuga ko uzahora umwibuka, kandi ukamusabira ngo Imana imwakire mu bayo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
birabajekubona uwomuntuwacu agendatwarituki
mucyeneye imana imuhe iruhuko ridashira.
RIP imana imuhe iruhuko ridashira
Umuryango Wa Kirenga Twifatanyije Nawo Mu Kababaro Kdi Bitubere Isomo Ryo Gukora Neza Kdi Dukorana Umwete Mubyo Dukora Bikazaba Urwibutso Tutakiriho R I P
birarenze!!! imana imwakire! birababaje peee!! urupfu rurahemuka !! kirenga R.I.P ntituzakwibagirwa
Birababaje cyane , kubura umwana nk’uyu wari ukiri muto kandi ufite ubushake n’ ubuhanga murubyiruko RIP
RIP, twihanganishije umuryango n’inshuti
Ndihanganisha umuryango wa Kirenga emmanuel kandi imana imuhe iruhuko ridashira.
urupfu we!!! rutwara nabakiri bato gutya Emmanuel ugiye ukiri muto wari ufite byinshi utekereza gukorera abawe n’igihugu cyawe,R.I.P