Umunyarwanda wafatiwe i Goma agahohoterwa n’ingabo za Congo yashyize ararekurwa
Umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe mu mujyi wa Goma agahohoterwa yarekuwe aho yari afungiye mu kigo cya Gisirikare cya Camps Katindo, nyuma yo gucunzwa ibyo yarafite. Ibi bibaye nyuma y’aho bivugwa ko hari abandi Banyarwanda bafatirwa muuri uyu mujyi n’inzego z’umutekano bagahohoterwa.
Jean Pierre Murwanashyaka asanzwe akora akazi ko gutwara ibicuruzwa abikura mu mujyi wa Gisenyi abijyana Goma. Mu masa Tanu z’amanywa kuwa Kane tariki 23/05/2013, nibwo yagiye mu mujyi wa Goma ajyanye ibicuruzwa ahitwa mu Birere. Atahutse nibwo yahuye n’ingabo za Congo (FARDC) zikamutangira zimushinja kuba umurwanyi wa M23.

Murwanashyaka wahamagawe n’abasirikare yatangiye gusakwa ariko abasirikare bamuterura bamushyira mu modoka, bahita bamujyana mu kigo cya Gisirikare cya Camps Katindo yamburwa amadollari 450 y’ibicuruzwa yarajyanye hamwe n’ibihumbi 10 by’Amanyarwanda bamufungira mucyumba wenyine.
Murwanashyaka avuga ko uretse kumukubitisha imburwa kumaboko no kumaguru bamushinja kuba umurwanyi wa M23, ubundi bakamuta mu buroko. Yongeraho ko nta kindi bamukoreye, yongeye kubona abasirikare baje kumufungura bamuzana mu Rwanda.

Uko byamenyekanye ko Murwanashyaka yafatiwe Goma
Iyo hagize umuntu ufatirwa mu mujyi wa Goma Abanyarwanda bahari baza batanga amakuru uretse ko baba batazi ngo uwafashwe ninde.
Nyuma y’uko Murwanashyaka atagarutse umukobwa w’inshuti ye yahise yiyambaza abashyinzwe abinjira n’abasohoka bakorera mu karere ka Rubavu. Nabo bahise babaza inzego zo muri Congo uburyo umuntu usanzwe yikorera imizigo bamufata bamushinja kuba umurwanyi wa M23 kandi basanzwe bamubona yikorera imizigo.
Inzego z’abashinzwe abinjira n’abasohoka za Congo baramushakishije arafungurwa, kuko yari yamaze kumenyekana n’ibyo akora bitandukanye n’ibyo bamushinja. Inzego za Gisirikare zamufunguye zihita zimuzana k’umupaka munini uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma ariko ntibamusubiza ibyo bamwambuye.
Avugana na Kigali Today, Murwanashyaka yatangaje ko uretse ko yarafungiye mu cyumba cya wenyine, ngo mu kindi cyumba bari begeranye havugiragamo abandi bantu benshi kandi bavuga ikinyarwanda ku buryo bashobora kuba barafashwe mu buryo yafashwemo.
Umunyamakuru wa Kigali Today avugana na Alphonse Munyurangabo, umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu ntara y’uburengerazuba, yatangaje ko ikibazo bakomeje guhura nacyo ari ukumenya abafashwe n’imyirondoro yabo kugira ngo basabe inzego zo muri Congo zibafashe kubashaka.
Munyurangabo ahamagarira abantu bose babuze ababo bagiye muri Congo kugana izi nzego no gutanga imyirondoro bakabashakisha, aho kubyumva ku magambo, nk’uko babibwirwa n’abaturage ko hari abanyarwanda bafashwe ariko batazwi amazina.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame, yari yahakaniye kimwe mu bitangazamakuru bikorera i Kigali ko nta muturage aramenya ko yabuze, mu gihe abaturage bavuga ko abamaze gufatirwa mu mujyi wa Goma barenga 10.
Cyakora uyu muyobozi akomeje gusaba abaturage kwigengesera mu ngendo bajyamo Goma kuko bashobora guhohoterwa kandi kubabona bikagora.
Bivugwa kandi ko hari umusore w’umunyeshuri wafashwe tariki 20 witwa Gentil, bivugwa ko yaba yaragejejwe muri gereza ya gisirikare ya Bweramana Minova ashinjwa kuba umurwanyi wa M23 kandi yarafashwe agiye ku ishuri.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona guverinoma y’urwanda ikwiye guhamagaza amabasaderi wa congo agatanga ibisobanuro kuri iri totezwa rikomeje kwibasira abanyarwanda,byaramuka bidahagaritswe umupaka ugafungwa.
Ibi bikorwa bya congo ni ubushotoranyi,kuko guhohotera umunyarwanda ni ugushotora igihugu cyose,ubuyobozi bukuru bw’igihugu nibwihanangirize leta ya congo kuko ibi birakabije.