Umunyarwanda wa mbere yabaye kapiteni abona uburenganzira busesuye bwo gutwara indege muri RwandAir
Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege Rwandair yungutse umuyobozi w’indege wa mbere w’Umunyarwanda uzajya atwara indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 737.
Bosco Murabukirwa wari usanzwe ari umwunganizi wa kapiteni w’indege (first officer) yazamuwe mu ntera nyuma yo kwitwara neza mu kizamini cyatanzwe n’umuhanga mu mirimo yo gutwara indege RwandAir, kapiteni Santos Pio uwo Murabukirwa yatwaraga rutemikirere yo mu bwoko Boeing 737 kuva ku kibuga cy’indegee cya Entebbe muri Uganda kugera i Kigali.

Mu muhango wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa 15/12/2013, kapiteni Santos Pio yambitse Murabukirwa umudari uranga umukapiteni w’indege naho umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge amushyikiriza umwambaro (jacket) ufite inyenyeri 4 ku maboko wo kumuranga imbere y’imbaga y’abakozi.

RwandAir yari isanzwe ifite abapilote 12 b’Abanyarwanda, ariko bose bakora nk’abunganizi b’umuyobozi w’indege, nta Munyarwanda w’umukapiteni wuzuye wari wakabonetse mu bawtara indege.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega we!!!!!!!turi abahanga bigeze aho? reka amahanga abone ko natwe dushoboye maze science na technologie bijye bibarizwa ahano iwacu
@murabukirwa congz! n’intambwe ishimishije kandi urubyiruko rwakagombye kwishimira kuko iyo ushaka urashobora...we abigeze ariko twizereko hari abandi benshi bagiye kugera ikirenge mu cye
Ntabwo ariwe munyarwanda wa mbere ugeze muri ruriya rwego. Kereka niba muvuga uwaba arimo gukorera Rwanda air ubu naho ubundi barahari benshi ku isi. Soma Umuryango.com ubone amazina amwe muribo