Umunyarwanda afungiye i Burundi akekwaho kuba maneko

Umusore w’imyaka 26 w’Umunyarwanda amaze iminsi itatu mu maboko ya Polisi y’u Burundi imukekaho ko ari maneko w’u Rwanda.

Uwo musore w’itwa Uhawenayo Neophyte, ni umunyeshuri muri kaminuza yigenga ya Hope mu mujyi wa Bujumbura. Ku mugoroba wo ku wa 28 Nzeri, Polisi y’u Burundi yamusanze aho yari ari kwimenyereza umwuga mu bitaro bya Kibuye biherereye mu Ntara ya Gitega, ihita imwambura ibye iramujyana.

Umubyeyi w’uwo musore, Pasitoro Kanyabashi Thomas wo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, avuga ko bamenye amakuru y’umwana wabo bahamagawe n’Abarundi bigana, babamenyesha ko yafunzwe ndetse Polisi ikajyana mudasobwa na telefoni bye nyuma yo gusaka inzu yari acumbitsemo.

Kanyabashi agira ati “Amakuru dufite ni uko uwo mwana afungiye kuri police ya Gitega ashijwa kuba umutasi w’u Rwanda kandi akaba afunzwe nabi kuko afungiye ahantu ha wenyine, ibyo bamushinja ntabyo akora kuko yari amaze imyaka itanu yiga i Burundi”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bakimara kumenya ko Uhawenayo yafunzwe, bahise babimenyesha inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda babizeza ko bagiye kubikurikirana.

Umuryango w’uyu musore usaba Leta y’u Burundi kumurekura ndetse bagasaba na Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora ngo umwana wabo arenganurwe kuko ibyo bamushinja ntabihari dore ko yari afite ibyangombwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philippe avuga ko bakimara kumenya ayo makuru, bayatanze mu inzego zitandukanye zaba iz’u Rwanda na Ambasade kugira ngo uwo musore arenganurwe dore ko yari umunyeshuri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, ku murongo wa telefoni yabwiye Kigali Today ko ataratohoza ayo makuru neza, yongeraho aza kuyakurikirana akamenya ibyayo neza.

Leta y’u Rwanda yakomeje kwamagana itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri iki gihugu cy’u Burundi, cyane cyane muri iki gihe cy’umutekano muke n’imvururu byakuruwe na manda ya gatatu ya perezida Pierre Nkurunziza.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 9 )

uwo munyarwanda ararengana

jaen yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

none bashingira kuki bamwita maneko kd nta kimenyetso na kimwe jb
bagaragaje nukwiyenza gusa bashak

alias yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Uburundi nurwikekwe rwinshi kurwanda !umunyarwanda wese ugeze i burundi ati ni maneko

joseph yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

reka tubaneke nubundi hariyo za fdlr

kabagire yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Abarundi barashaka iki? abaturanyi kweli, nibareke kwanduranya bakomeze birwanire nibyabo.

Shyaka yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Ibi ni agasuzuguro rwose, nibareke ubushotoranyi, agasuzuguro nibakareke abazungu.

Milimo yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Abarundi ahubwo baracanganyukiwe...

KABANO yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

Abarundi nibarwane nibyabo baturekere igihugu, ifatwa ry’uyu musore nirikurikiranwe afungurwe ibi nabyo ni agasuzuguro nka kamwe k’abarundi.

Mico yanditse ku itariki ya: 1-10-2015  →  Musubize

aroko ibi byo ni ibiki koko. abahagarariye u Rwanda muburundi bahawe
ikiraka pe!

coco yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka