Umunyamakuru bamuha amakuru ntibamuha inkuru -Kajangana
Mu gihe hari abayobozi binubira kuba hari abanyamakuru bagirana ikiganiro (interview) hanyuma bagatangaza agace batari biteze, Aimé Kajangana, umukozi w’urwego rw’Umuvunyi avuga ko abayobozi baha abanyamakuru amakuru baba bari bukoremo inkuru batabaha inkuru.
Mu nama abayobozi b’imirenge yo mu Karere ka Huye bagiranye n’abanyamakuru bakorera muri aka karere ku itariki ya 31 Werurwe 2015, babifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), abayobozi bagaragaje ibyo banenga abanyamakuru.
Umwe muri bo yagize ati “mukagirana ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru, agatoramo agace gahagitse ahantu, kadafitanye isano wenda n’ibyo wowe wari ugamije kumubwira”.

Mugenzi wabo na we ati “njye ndabyemera ko abanyamakuru baza bakagukebura… N’iyo bavuze ibitagenda neza, nawe uravuga uti babonye bya bishingwe byari biriya hariya by’umwanda? … Ni uko ukiruka ukajya kubikuraho. Ariko hari igihe barengera”.
Yakomeje agira ati “umunyamakuru ukaza, wenda wamutumiye cyangwa ntiwamutumiye yabimenye, aje muri gahunda y’icyunamo, yahagera iyo nkuru ntaze no kuyivugaho ahubwo akaza kuvuga abo yabonye barwaye amavunja, … ni urugero”.
Undi na we ati “Hari ubwo umunyamakuru aza kukureba, yitwaye nk’umucamanza, … nako nk’umushinjacyaha”.
Undi na we ati “nk’iyo inama y’abayobozi yabaye, nka kamera (camera) ugasanga bayerekeje nko ku muyobozi wasinziriye… ukibaza ngo, uyu we yumvaga atekereza iki? … Ni professionalisme (ubunyamwuga) tugomba kuzamura”.

Aimé Kajangana, umukozi mu Rwego rw’Umuvunyi, we avuga ko abayobozi bari bakwiye kujya batanga amakuru, gukora inkuru bakabiharira abanyamakuru.
Agira ati “ntabwo wowe [muyobozi] uha umunyamakuru inkuru, ahubwo umuha amakuru aba ari bukoremo inkuru”.
Fred Muvunyi, umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, na we ati “Abanyamakuru basobanukiwe n’akazi bagomba gukora, niba ari abanyamakuru koko b’abanyamwuga. Bazi igihe bashobora gufata amafoto n’igihe badashobora kuyafata”.
Akomeza agira ati “Naho umuyobozi kukubwira ngo ntugomba kumfotora meze gutya, n’undi azakubwira ngo ijwi ryanjye ntiryari rimeze neza ntukwiye kunyaka interview, undi akakubwira ati nari ndwaye ijisho ntukwiye kumfotora…”.

Avuga rero ko icya ngombwa ari uko umunyamakuru amenya amahame y’umwuga akora, ariko na none n’umuyobozi akamenya yuko hari imyitwarire igomba kumuranga kubera umwanya aba afite muri sosiyete.
Anagira inama abanyamakuru kumenya ko bafite inshingano yo gukora ku buryo bagirirwa icyizere n’abo bakorana ari bo bayobozi. Ngo nta kubatega imitego igamije gusa kwerekana ko ari abanyamafuti cyangwa se ari abantu bakora nabi, mu kubashakaho amakuru bakababaza ibijyanye no gutuma abaturage basobanukirwa n’ibyo bibaza.
Emmanuel Rushingabigwi, umwarimu mu itangazamakuru unafite uburambe mu mwuga w’Itangazamakuru avuga ko igihe umunyamakuru yatumiriwe gukora inkuru ku bikorwa runaka, akitabira ubutumire, aba akwiye gukora inkuru bijyanye, ariko na none ngo ntibyamubuza kuzakora n’izindi nkuru ku byo yahabonye, kabone n’ubwo byaba bihabanye n’ibyari byamuzanye.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abanyamakuru bo mu Rwanda ntibagakwiye kwitwara nkabo mu bindi bihugu