Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GMO yitabye Imana

Niwemfura Aquiline wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’igihugu (Gender Monitoring Office-GMO) yitabye Imana ku wa 16 Gashyantare 2016 azize uburwayi.

GMO yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’urupfu rwa Nyakwigendera Niwemfura wafatwaga nk’impirimbanyi y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Niwemfura Aquiline, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GMO yitabye Imana.
Niwemfura Aquiline, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GMO yitabye Imana.

GMO ivuga ko nyakwigendera Niwemfura yari umugore w’umunyamwete, ukora cyane kandi akaba n’urugero rw’umuyobozi mwiza.

Niwemfura yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GMO tariki 25 Werurwe 2009.

Mbere yaho, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bwari bwashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995, yari igamije gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’umugore.

Yabaye kandi umukozi w’Umuryango w’Abibumbye (UN) igihe kirekire. Niwemfura Aquiline kandi ngo azahora yibukwa nk’impirimbanyi ikomeye yaharaniye uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Rwanda.

Nyakwigendera, wavutse mu 1952, akaba azashyingurwa ku wa Gatandatu, tariki 20 Gashyanatare 2016 mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana imuhe iruhukoridashira.

andre yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Imana imwakire husa turahombye bagore yarafufitiye ubuvugizi!

Mukundente Addy yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

Aquiline, Sit tibi terra levis(Que la terre te soit légère).
Tuzahora tukwibuka! Imana ikwakire mu bayo

Azarias yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

RIP. QUE LA TERRE TE SOIT LEGERE

umuhire joie claire yanditse ku itariki ya: 18-02-2016  →  Musubize

Nyakwigendera Imana imwakire mu ba yo

cladine yanditse ku itariki ya: 18-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka