Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora yeguye
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, Muyengeza Jean de Dieu, yeguye ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera w’Agateganyo, Hakizimana Elie, avuga ko ibaruwa y’ubwegure bwa Muyengeza yabagezeho mu cyumweru gishize.
Yagize ati “Ibaruwa y’ubwegure twayibonye tariki ya 29/1/2016 agaragaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite, natwe tukaba twarakiriye ubwegure bwe”.
Gusa, Muyengeza Jean de Dieu hamwe n’ushinzwe VUP bari baherutse gutwabwa muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni eshanu ubwo yayoboraga Umurenge wa Kamabuye muri 2014.
Nyuma yo kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhuha rukaba rwaramurekuye kuko ngo nta kigaragara ko yanyereje ayo mafaranga.
Muyengeza Jean de Dieu yari amaze imyaka isaga ibiri ayobora Umurenge wa Gashora .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|