Umunyamabanga Mukuru wa ITU yageze mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 01/02/2015 mu ruzinduko azasoza tariki ya 04/02/2015.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu, Houlin azahura n’abayobozi b’u Rwanda ndetse asure ibigo bitandukanye bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu kubaka ubushobozi, guhanga ibishya no guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Jean Philbert Nsengimana yavuze ko uru ruzinduko rw’Umunyamabanga Mukuru wa ITU mu Rwanda ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza isanzwe ihari kandi ihamye hagati y’u Rwanda na ITU, ndetse rukaba n’umwanya wo kuwukomeza.

Houlin Zhao ari kumwe na nMinisitiri Nsengimana ku kibuga cy'indege cya Kigali.
Houlin Zhao ari kumwe na nMinisitiri Nsengimana ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Yanatangaje ko ari ku nshuro ya mbere Houlin akoreye uruzinduko rw’akazi ku mugabane w’Afurika nyuma yo gutangira akazi ke tariki ya 01/01/2015, ubwo yasimburaga Dr. Hamadoun Toure.

U Rwanda ni umunyamuryango wa ITU kandi mu minsi ishize u Rwanda rwatorewe kujya na none mu kanama k’ubutegetsi ka ITU kuva muri 2014 kugeza mu 2018 bashingiye ku buyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu 2007 na 2013, u Rwanda rufatanyije na ITU rwakiriye inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yitwa Connect Africa yaje gutanga umusanzu mu gushora imari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga bifite agaciro k’akayabo ka miliyari 70 z’amadolari mu murongo mugari wa internet mu myaka itanu yakurikiye iyi nama.

Ndetse no muri 2013, u Rwanda rwakiriye inama ku ikoranabuhanga yitwa Transform Africa yaje kubyara Smart Africa Alliance, nk’ihuriro rigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu kongera umusanzu waryo mu iterambere ry’uyu mugabane w’Afurika. Indi nama ya Transform Africa iteganyijwe kuba kuya 29/10/2015.

Houlin Zhao yatowe tariki ya 23 Ukwakira 2014 nk’Umunyamabanga Mukuru wa 19 wa ITU. Yatangiye manda ye y’imyaka ine kuva kuya 01/01/2015.

Houlin yavutse mu 1950 i Jiangsu mu Bushinwa. Yize amasomo y’ikoranabuhanga mu Bushinwa ndetse no mu Bwongereza. Kuva mu 2006 kugeza mu 2014, yari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa ITU.

Iyi nkuru tuyikesha Magnifique Migisha ushinzwe itumanaho muri MYICT

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka