Umuntu yibye amashanyarazi, akarere ka Ngoma gacibwa amande

Amande y’amafaranga miliyoni imwe niyo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro w’amashanyarazi, isuku n’isukura (EWSA) cyaciye akarere ka Ngoma kubera ubujura bw’umuriro bwakorewe ku nyubako y’isoko rikuru rya Ngoma riri mu maboko y’akarere.

Akarere kakimara kubona iby’aya amande kahise gatangaza ko katakwirengera kwishyura aya mande ahubwo ko nako kagiye gushaka umuntu wibye uyu muriro maze agakurikiranwa.

Uyu muntu kugirango aboneke byagombaga kuva mu gace gacanirwa na compteur abakozi ba EWSA basanze yarakoreweho ubujura ndetse igahita inakupirwa umuriro none ubu ukwezi kukaba gushize.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mupenzi Georges, wanakurikiranye iki kibazo ubwo yavuganaga n’itangazamakuru tariki 18/06/2012 yatangaje ko ubu iperereza riri gukorwa kandi ko rigeze kure kuko hari bamwe batangiye kuboneka bafite aho bahuriye n’iki kibazo.

Mupenziyagize ati “Uwo muntu niwe ugomba kwishyura amande EWSA yaciye akarere kuko niwe wibye nubwo yabikoreye ku nyubako zacu. Ni igihe bigaragaye ko ntabushobozi afite bizagenda uko inkiko zibiteganya”.

Ubu bujura bw’umuriro bwagize ingaruka ku bacuruzi batari bake bakorera mu nyubako y’isoko ryubatswe n’akarere ka Ngoma. Bamwe muri aba bacuruzi bemeza ko byabateye igihombo kuko batagicuruza nijoro ahubwo bacuruza kugeza saa kumi n’imwe gusa.

Umwe yagize ati “Twebwe turi guhomba kandi tugomba kwishyura akarere ubukode buri kwezi, tubona akarere kakurikirana uwibye umuriro ariko twese ntitubihomberemo. Akarere nikishyure amande ubundi nako gakurikirane uwakoze ayo makosa, ariko twe ducane”.

Bivugwa ko umuriro wibwe ari uwafatiwe hejuru ya compteur maze uwawibye akicanira amatara yo kumuhanda ubundi atarakaga nubwo inyubako yari iyafite.

Ubusanzwe umuriro ukoreshwa muri iri soko wishyurwa na buri muntu ufitemo umuryango bikurikije cash power ye. Ahabaye ikibazo ni aho bafatanyaga cash power imwe ari imiryango itatu.

Ubuyobozi bwa EWSA station Ngoma butangaza ko amande bwaciye ari amande acibwa buri muntu wese ufashwe yaribye umuriro muri icyo kigo. EWSA yongeraho ko benshi mu baturage bajya bagerageza kubiba ariko ko bafatwa kandi bagacibwa ya amande.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka