Umuntu umwe yaburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kivu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, umwe aburirwa irengero.

Amakuru Kigali Today yahawe n’abarobyi babubonye, avuga ko ubwo bwato bwari bwikoreye sima n’inzoga buvanye mu Rwanda, harimo n’abakozi batanu. Abo barobyi bavuga ko bwari bwikoreye ibintu byinshi bwinjirwa n’amazi, umuntu umwe ararohama naho abandi bashobra gutabarwa.

Bamwe mu barobyi bavuga ko babubonye bava kuroba, batabara abantu ariko ibyo bwikoreye bigwa mu mazi.

Umwe ati "Twabonye burimo kujya mu mazi, icyo twakoze twakuyeho moteri ibindi biragenda, naho abantu bari bambaye imyenda ituma batazika."

Abarobyi bavuga ko impanuka y’ubwo bwato bw’ibiti ishobora kuba yatewe no kwikorera byinshi, birenze ubushobozi bwabwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Rukundo, yabwiye Kigali Today ko umuntu umwe yaburiwe irengero, naho abandi ntacyo babaye, agira ubutumwa agenera abakoresha amazi.

Yagize ati "Amazi nayo agira amategeko ayagenga abayakoresha bagomba kubahiriza. Turasaba abakorera ubwikorezi mu mazi kumenya ibiro batwara no kuzuza ibisabwa mu bwato, nko kwambara imyenda yabugenewe."

Umuvugizi wa police mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko abarokotse impanuka ntakindi kibazo bagize.

Ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC hakoreshejwe amazi y’ikiyaga cya Kivu burakomeje, ndetse u Rwanda rurimo kubaka icyambu mu Murenge wa Nyamyumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amato atwara abantu batambaye umwenda urinda korohama gilet bujye bufatwa nabanyirabwo bahanwe

lg yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Umuryango we wihangane

mutabazi john yanditse ku itariki ya: 23-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka