Umunsi w’umugore wo mu cyaro waranzwe no gutera ibiti mu karere ka Nyabihu
Ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro (uba tariki 15 Ukwakira) mu karere ka Nyabihu byaranzwe no gutera ibiti mu murenge wa Mukamira ahitwa Hesha ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo Musanze-Rubavu.
Nk’umwe mu bagore akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, yavuze ko umugore wo mu cyaro ashoboye kandi ko nta murimo ubaho atashobora.
Yasobanuye ko nta kazi kabaho kagenewe umugabo gusa kandi ko abagore nabo ari umunyabutwari kandi ko badakwiye kwisuzugura kuko bashoboye.
Abagore bafatanije n’ingabo ndetse na bamwe mu bandi baturage, ngo bazindukiye mu gikorwa cyo kubungabunga umuhanda kuko ari igikorwa remezo cy’ingenzi abagore bagomba kugiramo uruhare; nk’uko Mukaminani yakomeje abisobanura.

Uyu muhanda ngo bazakomeza kuwubungabunga uko bishoboka kose bawurinda icyawangiza, yaba isuri, inkangu n’ibindi.
Uwitwa Irampaye Celine avuga kuba insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Mugore wo mu cyaro iteze imbere wihesha agaciro”, ibikorwa nk’ibi by’umuganda bakoze wo kwiyubakira igihugu nabyo ni ibyerekana ko bihesheje agaciro.
Ngo yishimiye cyane kuba yaje muri icyo gikorwa nk’umugore wo mu cyaro anavuga ko agiye kurushaho gukangurira abandi bagore kurushaho kwizamura, bakora imirimo iteza imbere igihugu kandi bafatanya n’abafasha babo kurushaho kubaka umuryango no kuwugeza ku iterambere rirambye.

Ibiti bigera ku bihumbi 10, nibyo byatewe mu karere ka Nyabihu ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Ibikorwa nk’ibi bizakomeza muri aka karere, hanubahirizwa ukwezi k’umuryango kwatangiye kuwa 09/10/2012 kukazarangira kuwa 08/11/2012.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Nyabihu kandi wanaranzwe n’igikorwa cyo guhemba umugore wabaye indashyikirwa mu gukora imirimo bita iy’abagabo, aho yihangiye imirimo mu mwuga w’ububaji.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|