Umuminisitiri wa Congo yavuye mu Rwanda igitaraganya
Minisitiri Sama Lukonde Kyenge wari witabiriye gusoza ihuriro ry’urubyiruko rwa CEPGL ryaberaga i Rubavu, yatashye bitarangiye ahamagawe na leta ye.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko ihamagarwa rye rifitanye isano n’uko ari mu badashyigikiye ko Perezida Joseph Kabila yiyamamariza manda ya gatatu.

Hari n’abandi bayobozi badashyigikiye ko Perezida Kabila yongera kwiyamamaza bamaze kuvanwa mu myanya y’ubuyobozi.
Muri abo hari Olivier Kamitatu wari Minisitiri w’igenamigambi n’umujyana wa Perezida mu by’umutekano, Pierre Lumbi kimwe n’abandi b’ambasaderi batandukanye nabo bahamagajwe igitaraganya.
Ku isaha ya Saba n’igice zo kuri uyu wa kane tariki 16 Nzeri 2015, nibwo Minisitiri Lukonde yahagurutse mu Rwanda yerekeza ku ndege yari imaze amasaha atatu imutegereje ku kibuga k’indege cya Goma.

Yatashye iri huriro ryari rihuriwemo n’urubyiruko rwo mu Rwanda, urwo mu Burundi n’urwo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Syldio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega ubwo kuba adashyigikiye KABILA kuri manda ya 3 bigiye kuba icyaha? Abacongomani bakenyere bakomeze, uyu mugabo ntazarekura. Nibavuga azabamena, kuko yiteguye kumena ibifaranga mubazamushyigikira muri ayo manyanga ye.
Ibihugu by’ibihange nabyo ntacyo bivuga , byararuciye birarumira. BURUNDI barananiwe none dore ibyo abasirikare barimo kwikorera muri BURKINAFASO.UFITE IMBARAGA NIWE UZAJYA AYOBORA IGIHUGU. NI UKO BIMEZE.
DRC Mobutu yarabivuze ko abamwigaragambyaho ntacyo bashoboye.
None Urwanda ruramurwanya avaho ubuyobozi kugera nubu habuze uwahuza abakongoman. None president yarananiwe guhuza abaturage yayoboye inzibacyuho manda zitabarika ariko imitwe yitwaje intwaro nishyano ryose. Jye navukiye DRC nabonaga abajandarume gusa. None ubu nta mukongoman utazi imbunda yo kurwana nubutegetsi.
Esei MOBUTU wayoboye nabi kuburyo arumurage yabasigiye? ko we yashoboye guhuza abakongoman se? Ndibaza ubu mbese nyumaye niho abakoman babayeho neza? Bintera gahinda rwose. Abakoman nta bugome bwabagamo bikundiraga umusika, umubira wa amaguru, gusenga imana zitandukanye zabo. Ariko bose baziko kwicana aricyo cyaha gikomeye kurusha ibindi byose. None Mubwire ubu KABILA araza gufunga abatamwemera bose cyangwa abice. abakure mu mirimo. Ndibuka muri za 1984 abafaranga ya congo yitwaga zaire kubona inote amazaire 1o yahwanaga 5000 rwf Ahenze cyane mbese kuko ntarinzi agaciro ki dollars yarushaga idorallr agaciro. Abazungu batangira kumugendaho. inote yibihumbi 50.000Ziba irasohotse yitwaga MAHESHE. nayo yabonaga umugabo igasiba undi ariko byagiye bizamba bityo. Birababaje uzara MOBOTU ngo murebe. Nabashobora guhangana na KABIRA na bize ku bwa MOBUTU. Amashuri ya KABIRA NA SE wapi ntagezweho kwisoko ry’ISI. Ariko ku bwa MOBUTU bageraga ahantu hose bageze bakayobora mu mashuri yose Diplome ya INTERNATIONAL.
disi congo irambabaje ubu abadashyigikiye kabila bagiye kubamaramo aho ntibigiye kuzaba nkibyiburundi!