Umukuru w’Umudugudu yahitanywe n’inkuba abandi batatu irabakomeretsa

Umukuru w’umudugudu wa Nyarutembe mu Kagali ka Rugabogoba gaherereye mu Karere ka Karongi, yahitanywe n’inkuba yanakomerekeje abandi batatu, nyuma y’imvura yaguye.

Iyi mvura yaguye kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2016 mu Murenge wa Ruganda uherereyemo aka kagali, yasanze nyakwigendera Bapfakurera Charles aho yari yugamye mu nzu y’umuturanyi hamwe n’abandi batatu, ahagana mu masa kumi n’ebyiri.

Mukashema Drocelle umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abakomerekejwe n’iyo nkuba bahise bajyanwa mu bitaro bya Kirinda.

Yagize ati “Icyo twamenye ni uko bari bugamye bamwe mu nzu abandi hanze, ariko turacyashakisha icyabiteye wenda ngo tumenye niba bavugiraga kuri telefone. Gusa ikimara gukubita, umukuru w’umudugudu we yahise apfa ako kanya.”

Mukasehama yakomeje yibutsa abaturage ko kari mu Turere dukunze kwibasirwa n’inkuba, bityo abasaba kwirinda ibintu byose babwiwe bikurura inkuba mu gihe imvura iri kugwa birimo amaradiyo, amatelefone kigama munsi y’ibiti n’ibindi.

Hafi y’aho iyo nkuba yakubitiye hari n’abandi benshi biganjemo abana bugamye imvura ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.

Muri Nzeri 2015 nabwo mu ishuri ribanza rya Nyamugwagwa mu Kagari ka Nyamugwagwa nako ko muri uyu Murenge wa Ruganda inkuba yakubise abana 40, batandatu muri bo bahita bapfa abandi 35 bagakomereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka