Umukuru w’Umudugudu akwiye kuba umuntu abaturage biyumvamo - Minisitiri Musoni
Abayobozi mu karere ka Nyarugenge barasabwa kumvisha no gufasha ubuyobozi bw’inzego bakuriye kugira igaciro imbere y’abaturage, kugirango babagirire icyizere kugeza no ku rwego rw’umudugudu.
Ministiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yabwiye Inteko y’Akarere ka Nyarugenge yateraniye mu ishuri rya Camps Kigali ku wa gatandatu tariki ya 01 Werurwe ati : « Umukuru w’Umudugudu akwiye kuba umuntu abaturage biyumvamo nkuko biyumva mu mukuru w’Igihugu ».

Minisitiri Musoni yagaragaje ko abayobozi b’Imidugudu kubera inshingano bashinzwe zirimo ubukangurambaga, bagomba kuba abantu bumvikana n’abaturage bose, aho yabasabye kugira urukundo rw’abo bayobora, kugira ngo banashobore kubayobora mu byabateza imbere, kandi bashobore no kubirinda.
Yabasabye kumva ko kurinda umutekano ari inshingano zabo, bakaba bagomba kuwucunga no kongera ingufu mu bukorera bushacke.

Mu gutangiza ibiganiro, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yibukije ko inteko y’Akarere ari urwego nshingwabikorwa rushyizweho vuba, rukaba ruterana nibura rimwe mu mezi atandatu, kugirango rusuzume inshingano zarwo zirimo gutwerera akarere ibitekerezo byafasha mu iterambere, kugenzura uko ibikorwa byateganyijwe birimo gukorwa, ndetse abagize urwo rwego bakaba aba mbere mu kugira ibikorwa biteganyijwe ibyabo.
Yasabye gutekereza ibidasanzwe byatuma serivisi zigatangwa neza, abakiri mu bukene bakabuvamo mu buryo bwihuse kandi iterambere rikajyana n’imyubakire inoze.

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali, Brig. Gen. Andrew Kagame, wagejeje ku bitabiriye inteko rusange ikiganiro ku mutekano, agaragaza ko Akarere ka Nyarugenge karimo gutera imbere, ariko ko hagomba no gushyirwa ingufu mu mutekano kuko ngo ari wo iterambere ryose rishingiraho. Yagarutse ku ruhare rukomeye rw’ abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurinda umutekano no kubikangurira abo bayobora.
Brig. Gen. Gacinya uyobora Inkeragutabara mu Mujyi wa Kigali, we yashimangiye ko abayobozi b’inzego zibanze bagomba kugirana imikoranire inoze n’Inkeragutabara mu rwego rw’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Madamu Mukasonga Solange yagaragaje ko umuturage yagabanyirijwe umutwaro w’uburyo yakoreshaga n’iminsi myinshi byamutwaraga mu gusaba ibyangombwa. Yavuze kandi ko akarere ka Nyarugenge ubu gafite imishinga minini isaba kugira miliyari 370 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibigo by’amashuri birimo n’ibifite gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu Karere ka Nyarugenge, byashimiwe kuba byaratsindishije ku kigereranyo kirenga 90%, aho ngo bitanga icyizere ko iyo gahunda irimo gufasha cyane abana batashoboraga kujya mu yandi mashuri, nk’uko Mayor Mukasonga yabitangaje.

Abayobozi kandi basuye ibikorwa bitandukanye byubakwa mu karere ka Nyarugenge, birimo inzu zirimo kubakwa ahahoze ETO Muhima n’ahubakwa n’Inkundamahoro i Nyabugogo ; ibyo bikorwa byose bikaba birimo gukorwa kubera gushyira hamwe kw’abacuruzi b’abanyarwanda.
Iyi nkuru twayohererejwe na Serugendo J.de Dieu ukora mu biro by’akarere ka Nyarugenge
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ministiri avuze akantu keza, gusa igisekeje kinababaj kurundi ruhande , ati gute hari batorwa bari basanzwe biyumvanamo n’abaturage bamara kugera kuuyobozi bagahinduka , ahubwo aribwo bakarushijeho wkiyegereza abaturage, ahubwo au contraire ugasanga nka presida wa republika niwe abaurage biyumvamo. ariko si bose kuko hari abo usanga biba hafi y’abaturage bayobora, byari bikwiye ko abaturage n’abayobozi bibanze bakorana hafi cyane
nibyo birakwiye igihe umuyobozi atiyumvamwo n’abaturage ntacyo ashobora kubabwira ngo bamwumve kandi iyo ibyo bibaye bituma habaho kudindirakw’amajyambere ndetse n’amakimbirane akiyongera
ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi bugomba gutzwa imbere abayobozi b’inzego z’ibanze mu mudugudu bakumvikana n’abayoborwa kuko ari bo bahura buri munsi mu bikorwa bitandukanye, batumvikanye rero no kunzego zo hejuru byaba uko