Umukuru w’Abangilikani ku isi aratangarira ubutwari bw’Abanyarwanda

Umuyobozi mukuru w’idini ry’Abangilikani ku isi, Archbishop Justin Portal Welby, yatangaje ko intera y’iterambere yasanze mu Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside yari yashegeshe igihugu ari ikimenyetso ko Abanyarwanda ari intwari kandi bakomeje gufatana urunana bazagera ku byiza bitangaje kurushaho.

Ibi Archbishop Welby yabitangarije mu karere ka Burera aho yanyuze agana muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, agatangariza abari hamwe nawe ko ibyo yabonye mu Rwanda mu minsi itanu ahamaze bimwereka ko Abanyarwanda bafite ubutwari butajegajega kandi bakwiye kubukomeraho ngo batazongera gusubira mu mateka mabi banyuzemo mu myaka yo hambere.

Archbishop Justin Portal Welby n'umugore we basuye ishuri rya Sunrise High School ryubatswe n'idini y'Abangilikani.
Archbishop Justin Portal Welby n’umugore we basuye ishuri rya Sunrise High School ryubatswe n’idini y’Abangilikani.

Archbishop Justin Portal Welby uyobora diyosezi ya Canterbury mu Bwongereza ariko akaba ariwe muyobozi w’Abangilikani ku isi, yari mu Rwanda kuva kuwa 01/02/2013 mu rugendo rw’iminsi itanu yari aherekejwemo n’umugore we Caroline Eaton Welby, bakaba barasuye ibikorwa binyuranye by’iterambere mu Rwanda, cyane cyane ibyubatswe n’umurynago mugari w’Abangilikani baba mu Rwanda bafatanyije n’ababa hirya no hino ku isi yose.

Mu karere ka Burera, Archbishop Welby yasuye diyosezi ya Shyira, abakuru b’iryo dini bamwereka inyubako zikomeye z’ubucuruzi, uburezi n’ubuvuzi iryo dini ryubatse kandi bamugaragariza n’ibyo bateganya gukora mu bihe biri imbere.

Rt Rev Dr Laurent Mbanda (hagati) uyobora Diyoseze ya Shyira asobanurira umuyobozi w'Abangilikani ku isi hamwe n'umuyobozi w'Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Onesphore Rwaje, imishinga itandukanye bafite.
Rt Rev Dr Laurent Mbanda (hagati) uyobora Diyoseze ya Shyira asobanurira umuyobozi w’Abangilikani ku isi hamwe n’umuyobozi w’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Onesphore Rwaje, imishinga itandukanye bafite.

Aha i Shyira, Archbishop Welby yakiriwe na Archbishop Onesphore Rwaje ukuriye Abangilikani mu Rwanda, amutambagiza ibikorwa birimo inyubako bise NOVA MARKET COMPLEX, ishuri rya Sunrise High School na Muhabura Integrated Technical College riri hafi gutangira ndetse n’inyubako nini yo gusengeramo bise katederali ya Mutagatifu Yohani Batisita zubatswe aho muri Burera, ahazwi nko kuri diyosezi ya Shyira.

Archbishop Welby yashimiye cyane intera u Rwanda rutera mu nzego zose yabashije kubona mu minsi itanu amaze mu Rwanda, asaba ko ababigiramo uruhare bose bakomeza gufatana urunana kandi asengera u Rwanda n’Abanyarwanda abasabira umugisha mu isengesho yavugiye imbere y’imbaga y’abanyeshuri biga muri Sunrise School ya Muhabura.

Kuri iryo shuri kandi Archbishop Justin Portal Welby yahavugiye ko mu Rwanda yahasanze amashuri n’abayigamo bafite isuku kurusha ahandi yagenze muri Afurika mu myaka 40 amaze agenda mu bihugu binyuranye mu butumwa bwe bwa gishumba.

Umukuru w'Abangilikani ku isi asengera abanyeshuri biga kuri Sunrise High School.
Umukuru w’Abangilikani ku isi asengera abanyeshuri biga kuri Sunrise High School.

Uyu mukuru w’Abangilikani ari mu rugendo mu karere u Rwanda ruherereyemo, aho ari gusura abayoboke b’idini n’abayobozi baryo ngo bamenyane kurushaho kandi bafate ingamba zo gukomeza kubaka idini yabo ku buryo bubafasha gutera imbere mu kuyoboka Imana no kubanira abantu bose neza.

Muri uru rugendo niho yavugiye ko n’ubwo idini ry’Abangilikani idashyigikiye abakorana imibonano mpuzabitsina n’abo babihuje bamwe bita Abatiganyi, ngo asanga abo bantu badakwiye guhabwa akato kuko ari ibiremwa by’Imana kandi bishobora kubahirwa agaciro bafite kurusha kunengwa ko hari uburyo bwo kubaho badahuje n’abandi.

Archbishop Justin Portal Welby n'umugore we bafata ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri bo kuri Sunrise High School.
Archbishop Justin Portal Welby n’umugore we bafata ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri bo kuri Sunrise High School.

Ubwo yari akiri mu Rwanda, Archbishop Welby yayoboye amasengesho yitabiriwe na minisitiri w’ntebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abandi baminisitiri n’abayobozi bakuru banyuranye mu masengsho yabereye kuri katederali Saint Etienne mu Biryogo mu mujyi wa Kigali.

Archbishop Welby yageze mu Rwanda avuye mu bihugu bya Sudani y’Epfo, no mu Burundi, akaba yavuye mu Rwanda yerekeza muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 7 )

Ikaze iwacu, gusa ntazane ya mategeko y´iwabo: ngirango abakurikirana amakuru baribuka ko uwo mugabo ari umwe mubategetsi bamadini WE MEYE UBUTINGANYI MWI DINI RYE, KANDI nubu ibibazo hagati yaba NYABURAYI-NABA NYE AFRIKA NTIBARABYUMVIKANAHO, uwutabyemera abaze aba Anglikani mu BWONGEREZA.
Ikibabaje,bangiye abagore kuba aba BISHOPS,ariko bemerera abagabo BA BATINGANYI KUBA ABA BISHOPS!!!
BIRABABAJE, Imana niyo Juge.

ngombwa yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ndagira ngo mbwire Gahima Peter ko kuba bararyise kuriya ari bo bazi impamvu yabyo. Ntabwo ari ukuvuga ko bari bayobewe ko habaho SUNRISE. Ahubwo azabegere ababaze impamvu baryise SONRISE ntibaryite nk’uko abishaka.

SAMBA DIALLO yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Imana ishimwe kandi Ihimbazwe yazanye uyu Nyirubutungane w’Abanglican, yakoze kudusengera, ndasubiza Peter Gahima ko ijambo Sonrise ribaho rwose hari na sorise community church, sonrise athletes in action, ni ijambo rijyanye no kwerekana urumuri rwa Fils
may be the Anglican Church Shyira diocese is looking to expand their education ministry beyond the walls of their Sonrise school, their church and go where God leads them. I think.

abayo yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

abasenga mukomeze musenge, abakora mukomeze mukore maze byose bitange umusaruro ku gihugu cyacu

gacyamo yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

kabisa azi kureba neza ndetse cyane kandi ibyo yabonye n’abandi benshi barabibona.

umurisa yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

rka twizere ko masengesho ye ndetse n’abanyarwanda azagira icyo yongerera abanyarwanda mu bikorwa byacu bya buri munsi. kandi nawe IMANA imuhe umugisha

mukunzi yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Uwabishobora yabwira abayobozi ba ririya shuri ry’i Shyira bagakosora inscription iri ku ishuri ryabo, bakandika "SUNRISE" ahanditse "SONRISE" kuko uretse no kuba baribeshye, iri jambo ntiribaho.

Indimi z’amahanga, ahaaa!!!!!

Peter Gahima yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka