Umukozi wo mu rugo na we akwiye amasezerano y’akazi - Sendika y’abakozi

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (REWU), Mutsindashyaka Andre’, avuga ko abakozi bose bakwiye guhabwa amasezerano y’akazi kandi bakanateganyirizwa kugira ngo ejo batazaba umusaraba kuri Leta.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (REWU), Mutsindashyaka Andre’, avuga ko abakozi bose bakwiye guhabwa amasezerano y’akazi kandi bakanateganyirizwa kugira ngo ejo batazaba umusaraba kuri Leta.

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2023, mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Umurimo byahuje inzego zitandukanye zirimo iza Leta, iz’abikorera, ibigo by’imari ndetse na za kaminuza zikorera mu Karere ka Nyagatare, hagamijwe guteza imbere ry’imirimo mishya no kwibukiranya kubahiriza amategeko agenga umurimo unoze.

Abakoresha byagaragaye ko hari abakozi batajya bahabwa agaciro ku buryo batagira amasezerano y’akazi ndetse ntibanateganyirizwe mu Kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, RSSB, bikagira ingaruka nyuma kuko baba umutwaro kuri Leta.

Ati “Tujya twibagirwa ko na ba bakozi bo mu ngo nabo bagomba guteganyirizwa muri RSSB. Uyu munsi Leta ifite umutwaro utoroshye wo gufasha abatishoboye kandi nyamara afite Ikigo runaka yigeze akoramo, uyu muntu iyo aba yarateganyirijwe ntiyakabaye ari umuzigo kuri Leta kuko yaba ahabwa amafaranga y’izabukuru.”

Avuga ko n’ubwo kujya muri Ejo Heza atari itegeko ariko nka Sendika bashishikariza abakozi kuyijyamo kugira ngo ejo nibaba batagifite imbaraga zo gukora ayo mafaranga azabafashe mu mibereho myiza kuko azayabona hiyongereyeho n’andi yateganyirijwe n’umukoresha muri RSSB.

Yasabye ko abakoresha abakozi bose bakwiye no kubaha amasezerano y’akazi yanditse kuko aribwo barushaho gutanga umusaruro ariko nabwo ayo masezerano ntabe ari nko kumwikiza.

Yagize ati “Ubundi umukozi uhawe amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi byaba byiza ariko nanone byaba igihe runaka agahabwa imyaka runaka ku buryo na Banki yakwizera ikamuha amafaranga azishyura mu gihe kirekire aho kuba ayo kumwikiza kuko hari n’abatanga amasezerano y’ukwezi kumwe.”

Avuga ko iyo umukozi adafite amasezerano y’akazi cyangwa afite ay’igihe gito adatanga umusaruro kuko buri gihe aba atekereza ahandi yajya gushaka akazi kamuha umutekano.

Avuga ko Ikigo guhora gikoresha abakozi bashya nabyo bituma kidatera imbere kuko abakozi bashya batanga umusaruro ungana na 30% mu gihe abamaze igihe mu kazi batanga umusaruro ku kigero cya 70%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza,ibyo uwo muyobozi wa Sendika avuga niko byakageze,ariko haraburamo uruhare rwa Reta kugirango byubahirizwe,Murakoze.

Van Damme yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Nonese bizagerwaho gute kombona abakoresha batabikozwa

Nzungize jean d’amoru yanditse ku itariki ya: 17-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka