Umukozi wa ICRC ngo afite ubuhamya bw’ibyabereye mu bitaro bya Gisenyi muri Jenoside

Umuyobozi mu muryango mpuzamahanga wita ku mbabare (ICRC) avuga ko afite amakuru menshi ku bwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Gisenyi mu gihe cya Jenoside kuko ari mu bashoboye kwibonera n’amaso ye uburyo abarwayi bishwe urw’agashinyaguro n’abaganga babavuraga bakoresheje utwuma twitwa pistor mu gukata imitsi mu ijosi.

Dr Read Abu Rabi wakoreye mu Rwanda kuva 1994 kugera 1998, avuga ko yashoboye kugera mu bitaro bya Gisenyi aho yabonye ibintu bidasanzwe ngo ubwo yari aje kureba aho bashyira inkomere zari zahungiye kuri Goma zakomeretse bikomeye ariko zishaka kugaruka mu Rwanda.

Dr Read Abu Rabi ari mu baje kureba aho bashyira izi nkomere ariko ngo ageze mu bitaro bya Gisenyi yasanze abarwayi benshi bari basizwe bishwe hakoreshejwe utwuma twitwa pistor akavuga ko yabonye ahantu hatatu abo bantu bishwe bashyinguwe.

Nubwo Dr Read Abu Rabi azi amakuru menshi ku bitaro bya Gisenyi ntarashobora gutanga amakuru ahagije ku buryo niba hari abagihambwe bashyingurwa mu cyubahiro kuko aza mu Rwanda afite igihe gito, ariko akaba yarijeje ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi ko azashaka umwanya akaza agatanga ubuhamya kubyo yabonye kuko biri mu bintu byamubabaje.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Major Dr Kanyankore William, avuga ko Dr Read Abu Rabi yaje kumwirebera atamuzi akamusaba ko yamuherekeza muri ibi bitaro agashobora kwibuka ibyo yahasanze mu gihe cya Jenoside, nubwo ngo yasanze hari byinshi byahindutse mu nyubako ngo hari aho yashoboye kugera yibuka ko yahasanze abarwayi biciwe mu bitanda.

Dr Read Abu Rabi yijeje umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi kuzashaka umwanya akagaruka agatanga ubuhamya kubyo yabonye muri ibi bitaro ndetse akagaragaza n’ahashyinguwe abantu biciwe muri ibi bitaro.

Ibitaro bya Gisenyi bikora igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abarwayi babyiciwemo mu gihe cya Jenoside, ngo ntibifite amakuru ahagije ku bwicanyi bwahakorewe, kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 15 babiguyemo, ariko bikaba bikomeje gusaba uwaba afite amakuru kubyabereye muri ibi bitaro gutanga amakuru.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese yakoreye mu Rwanda mu yahe mataliki...mwanditse ngo 1994-1998 none ubu murabona bidateza urujijo...ese ni muyahe mezi...hanyuma se ko numvise ntacyo yavuze gifatika...aho si nka bya bimenyetso simusiga tujya twumva ariko n’ubu tukaba tutarabibona...yewe uyu si umuzung ni Rutuku ugenzwa n’igifu...iYO SE YERURA AKATUBWIRA AMAHANO YABAYE N’IGIHE ...MUJYE MUTEGURA INKURU ITADUHABYA

Ineza yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

None se agiye avuze iki? gutanga ubuhamya byagombaga kumutwara mwanya ki? niba koko adufitiye urukundo cyangwa se ari kujijisha ngo yisubirire iwabo, ubuse apfuye atabutaze?ndabona ntacyo adufashije. Abaswahili bavuga ngo:<> Bivuze ngo:<< gutegereza kw’Impundu byatumye itabona umurizo>>

mukora yanditse ku itariki ya: 30-04-2013  →  Musubize

birakwiye ko umuntu wese ufite ubuhamya cyangwa se amakuru kuri genocide yakorewe abatutsi yayatanga yaba ari ukwerekana aho inzirakarengane zishyinguye cyangwa se gutanga amakuru ku baba barakoze aya mahango, ntagushidikanya ko uyu mugabo rero azagaruka agatanga aya makuru dore ko ariwe wari wabikoze kubushacye bwe!!

ndizeye yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

ko yibutse atinze gutanga ubu buhamya se yari ategereje iki?

mubera yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka