Umukozi wa COGEBANQUE aravuga ko yatuburiwe miliyoni esheshatu
Ndayisaba Aimable, umukozi wa COGEBANQUE ari mu maboko ya polisi y’u Rwanda kuri station ya Kigabiro akekwaho kurigisa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu (6,400,000 Rwf) yari yahawe ngo ayakoreshe mu kazi kuwa gatatu tariki 01/08/2012.
Uyu mukozi wakoreraga ku ishami rya COGEBANQUE i Rwamagana yatawe muri yombi amaze kuvuga ko avuye ku bwiherero agasanga amafaranga 6,400,000 Rwf yari afite mu isanduku abuze mu mwanya muto yari agiye mu bwiherero.
Uyu mukozi yari yiriwe akora akazi ko kwakira abakiliya babitsa n’ababikuza amafaranga yabo muri banki. Amakuru aturuka muri iyo banki ariko aravuga ko bitumvikana kuko buri mukozi aba afite urufunguzo rw’icyumba akoreramo, akaba asabwa kuhafunga uko asohotse kuko aba azi neza ko abazwa amafaranga amunyuze mu ntoki yose.
Kuri uriya munsi, uyu mukozi Ndayisaba ngo yakiriye umukiliya utaratangazwa amazina, nyuma ajya mu bwiherero avuyeyo abwira abo bakorana ko abuze amafaranga 6,400,000 Rwf, akaba yaravugaga ko yaba yatwawe na bagenzi be bakorana bari basigaye muri guichets zegeranye n’iye.
Bamwe mu babikurikirana ariko baravuga ko umukiliya wa nyuma Ndayisaba yakiriye mbere y’uko ajya mu bwiherero yaba ariwe watwaye ayo mafaranga ayahawe na Ndayisaba, undi akajya mu bwiherero ngo uwo bagambanye abone umwanya wo gusohoka muri banki bize kumenyekana ageze kure.
Ngo amafaranga yose Ndayisaba yari yahawe yo gukoresha uwo munsi zari inoti z’amafaranga ibihumbi bibiri gusa. Bakagira bati “Ntibishoboka ko umwanya wo kujya mu bwiherero no kuvamo, umukozi mugenzi we yari kuba yinjiye mu isanduku ye ngo abarure miliyoni 6,400,000 Rwf y’inoti za 2,000 Rwf mu mwanya muto.”
Mu igenzura ryakozwe ngo basanze mu mafaranga Ndayisaba afite harimo ay’amiganano avuga ko yaba yaratuburiwe n’abamuhemukiye agiye mu bwiherero.
Uyu mukozi yari amaze iminsi mike yimuriwe i Rwamagana, ngo ahinduriwe akazi kubera amakosa yoroheje yakekwagaho bakanga kumusezerera. Ubuyobozi bwa COGEBANQUE ariko buravuga ko butajya buhanisha umukozi kumwimurira ahandi, ngo ahanishwa ibindi bihano. Polisi iracyari mu iperereza ikurikirana iki kibazo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu musore ndamuzi yakoreye nyabugogo yigeze no kunsubiza 900.000 frws nayarengeje rero ni inyangamugayo ahubwo barebe neza hakoreshejwe Camera kuko wasanga yibwe nabo bakorana.
BIRABABAJE KUKO KURWEGO COGEBANQUE YARIMAZE KUJYERAHO NDAVUGA IMIYOBORERE NTIBYARIBIKWIYEKO HABAHO INYEREZWA RY,AMAFARANGA DOREKO YAKUNZE KURANGWA N,UBUYOBOZI BUTITAGA
GUKURIKIRANA IBIBAZO BY,ABA CIBARTERNE NDAVUGA ABAKOZI B,IBANZE IBIBAZO BATERWAGA N,ABACHEF BABO
Niba Hakiriho Abakozi Nkabo Itera Mbere Ryaboneka Gute?Icyakorwa Nugukurikirana Imikorere Yabakozi Kuko Umuntu Abona Akazi Bimugoye Yakageraho Akirara.
yewe ndumva ibyuyu muhungu bidasobanutse,uretseko wasanga yanikoreyemo gusa nuko numva yabuze yose,ako gafaranga karanatubutserero bakurikirane neza ntakarengane kbsa,wasanga yatuburiwe da.