Umukozi w’Akarere arashinjwa guhemba abarimu ba baringa
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imishahara y’abarimu, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, akekwaho guhemba abarimu ba baringa.
Ku wa 28 Ukwakira 2015, ni bwo Mbarushimana Aimee Eric yatawe muri yombi na Polisi ku cyaha cya ruswa no guhemba abarimu batabaho.

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi akaba n’Umugenzacyaha wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko Mbarushimana akekwaho kwaka ruswa abarimu bashya bemerewe akazi no guhimba amazina y’abantu bagahembwa bitwa abarimu.
Yagize ati “Hari abantu bahembwa nk’abarimu kandi batari mu kazi byongeye hakaba hari abamushinja kubaka ruswa, mbere yo kwemererwa akazi n’abo ayaka kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahembwa.”
IP Kayigi avuga ko iperereza rigikomeje kuko hari n’abandi benshi bafatanyaga na we mu kwaka ruswa no kwiba amafaranga ya Leta.
Akarere ka Nyagatare gafite abarimu 2,670. Mbarushimana Aimee d’Eric akekwaho ko umwarimu uvuye mu kazi yamusimbuzaga uwa baringa umushara we akawuganabana na bagenzi be. Ashinjwa kandi no guhishira bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza bahemberwaga ku mpamyabumenyi za kaminuza badafite.
SEBASAZA Gasana Emmnuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo Mbarushimana ni umuryi wa ruswa cyane yigeze kwa mubyara wanjye 300000 ngo amuhe akazi ko kwigisha muri GS Cyabayaga ayabuze arakamwima muze kureba niba n’ushinzwe uburezi ko nawe atabifitemo uruhare
nyagatare bacunge neza nayandi ma instute cg mubyiciro bitandukanye ruswa yaho siyanone ivuza ubuhuha ahubwo batinze kubafata.
Ahantwe Byingarugero