Umujyi wa Kigali wafashe ingamba zikomeye zo kwirinda ibiza

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko bwongereye ingamba zo gukumira ibiza zirimo gutunganya imihanda no gusana amazu nyuma y’aho imvura ikaze itwaye ubuzima bw’abantu ikanangiza byinshi muri uyu mujyi.

Byavugiwe mu kiganiro Minisiteri yo Gukumira Ibiza no Gucyuraimpunzi (MIDIMAR) n’Umujyi wa Kigali bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Mata 2016, bagaragaza ibyangijwe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ndetse n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kagabanya ibyangirika.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana na Visi Meya w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait, bavuga ku ngamba zafashwe zo gukumira ibiza.
Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait, bavuga ku ngamba zafashwe zo gukumira ibiza.

Imibare itangwa na MIDIMAR yerekana ko mu Mujyi wa Kigali imvura yaguye ku ya 2 Mata 2016, yahitanye abantu 12 naho 19 barakomereka, inzu 68 zirasenyuka burundu naho 226 zirangirika bikabije.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Busabizwa Parfait, avuga ko hashyizweho amatsinda yo gusuzuma ibyakorwa buri munsi.

Yagize ati “Iyo habayeho gutakaza ubuzima bw’abantu, biba bikomeye ari yo mpamvu twashyizeho amatsinda akurikirana imirimo yo kurinda abaturage ibiza irimo gukorwa, irimo gutunganya imihanda no gusana inzu kandi raporo zigatangwa buri munsi”.

Akomeza avuga ko bazanakangurira abaturage kuzuza inshingano zabo zo gufata amazi ava ku nzu kuko ngo ari yo nyirabayazana y’isenyuka ry’izindi nzu zitubatse mu bikoresho bikomeye.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro.
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye icyo kiganiro.

Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Séraphine, yagarutse ku bindi bikorwa binini bijyanye n’imihanda bigiye kwihutishwa.

Ati “Hari ugushyira inzira z’amazi ku mihanda aho zitari no kwagura izisanzwe, kwihutisha umuhanda Gisozi-Karururma wakoreshwa mu gihe kuri Nyabugogo haba huzuye cyangwa hangiritse dore ko iki kiraro gishaje bityo umuhanda Kigali-Gatuna ntuhagarare”.

Ibindi biteganyijwe mu buryo bwihuse ngo ni ugusana imihanda n’amateme byangijwe n’imvura ndetse no gushyiraho umuganda udasanzwe kugira ngo hasiburwe imirwanyasuri yo gufata amazi aturuka ku misozi ikikije Umujyi wa Kigali.

MIDIMAR ivuga ko imvura iheruka kugwa yanasenye inzu 30 mu turere twa Nyanza, Rutsiro, Rulindo na Gatsibo.

Kuva muri Mutarama kugeza tariki 5 Mata 2016, mu gihugu cyose hapfuye abantu 32 hakomereka 48, inzu 898 zirasenyuka, amatungo 20 arapfa ndetse na hegitari 138 z’ubutaka buhingwa zirangirika kubera Ibiza nk’uko MIDIMAR ikomeza ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

babimure ariko ntihagire umuturage,uhutazwa. ubuzima nagaciro gakomeye.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ndababwiza ukuri, musigeho kwibeshya cyane. Mu bisubizo murimo mutanga, hari aho tutemeranywa; Gutura ku misozi ihanamye nka KIMISAGARA, MONT KIGALI, n’ahandi nkaho nibyo birimo gusenya amazu n’imihanda. Kubaka ku misozi ihanamye birahenda cyane. Ntabwo ari ibya buri wese. IBINTU RERO NI 2: - Gushyiraho amabwiriza mashya ajyanye no gutura kuri iyo misozi, utabishoboye akigendara,
 Kwimura abatuye ahaboneka ko hateje ikibazo maze hagaterwa ishyamba. Ku cyumweru na nyuze umuhanda wa KIMISAGARA mu gitondo imvura ikigwa; ariko biragaragara ko amazi menshi aturuka ku mazu ariyo asenya. Uriya muhanda bikomeje kuriya nta myaka 3 ufite utarasenyuka.Kandi KIMISAGARA niyo ibangamye ku bidukikije.Ubwo ndavuga uganisha epfo ku mashyirahamwe NYABUGOGO.Ikindi kandi, guhunda yo gutera ibiti yongere ihagurukirwe mu RWANDA hose. Umunsi w’IGITI usubirane agaciro wahoranye, MINAGRI ishake budget kuburyo buri KAGARI ko Mu RWANDA kagira PEPINIYERI y’ibitiby’amashyamba n’imbuto ziribwa.KWERI IBYO BIRAKOMEYE KOKO.Nabyo se birasaba ubushakashatsi? MUREBE KURE RERO. MUREKE KUJENJEKA.

GGG yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka