Umujyi wa Kigali urimo kubaka imihanda y’ubusamo kugira ngo worohereze abawugendamo
Mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’imodoka (ambouteillage) n’imihanda miremire ituma abagenda mu mujyi wa Kigali batinda kugera iyo bajya, ubuyobozi bw’uyu mujyi burimo kubaka no gushyira kaburimbo mu mihanda yambukiranya ibice biwugize.
Muri iyo mihanda yitwa “by pass” irimo kubakwa harimo umuhanda wa kaburimbo uzahuza Nyamirambo na Nyanza ya Kicukiro, unyuze mu bice byo haruguru bya Gikondo.
Hari umuhanda uzambukira kuri Cadillac ugahita ugera ku Kimihurura (Primature) utiriwe uzenguruka ku Kimihurura ku Kabindi.
Hari umuhanda wambukiranya uva i Kibagabaga ugera i Nyarutarama, ndetse n’uva i Kagugu (ku Gisozi) ukambukira hafi y’uruganda rwa UTEXRWA ukagera ku Kacyiru.

Ibindi bikorwa umujyi wa Kigali ukora kugira ngo woroshye ingendo, ni uguteza imbere gutwara abantu mu buryo rusange kandi benshi (transport public en commun).
Hari kandi kwagura imihanda hamwe na hamwe, ndetse no kubuza abantu guparika aho ariho hose, mu rwego rwo korohereza imodoka kwihuta; nk’uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yayitanzeho urugero mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 09/07/2012.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muriurwo rwego badukomereza n’umuhanda wari watangiwe unyurakuri CONTROLE technique ugakomeza unyura NYABISINDU ugakomeza KIBAGAGAGA, twe twumva bavugako byahagaze kubera abaturage bubatse ahegereye umuhanda cyane ariko ntabwo byigeze bivugwa kumugaragaro, ahubwo twabonye bahagarara gusa kandi amazi yangije umuhanda cyane nyuma y’aho bahagarariye.
Murakoze.