Umujyi wa Kigali na Polisi bashyize hamwe mu gukaza umutekano n’isuku

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali na Polisi y’igihugu bagiye gufatanya gukora no kugenzura uburyo ingo zibanye kandi zita ku mibereho n’iterambere, imikorere y’ibigo n’abantu mu gushimangira umutekano, hamwe n’ibikorwa byo kwita ku isuku no kurengera ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, hamwe na IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y’igihugu, basabye inzego bayobora gufasha ingo kwita ku mutekano n’isuku; hakoreshejwe amarushanwa y’ubuyobozi bw’imirenge, abamotari, abahanzi, abanyamakuru n’amakoperative akusanya ibishingwe.

IGP Emmanuel Gasana na Mayor Fidele Ndayisaba bavuze ko impamvu yo gukora kampanyi ibaye ku nshuro ya gatatu mu kwita ku mutekano n’isuku; ari uko ibi byombi ari yo “maturufu ahesha umujyi wa Kigali isura nziza mu ruhando mpuzamahanga”, kandi ubukungu n’iterambere muri rusange bikaba ari yo bishingiraho.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, n'umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, n’umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

“Umutekano n’iterambere birajyana, nta na hamwe bigomba gutandukana; turizeza rero ko ubu bufatanye n’umujyi wa Kigali buzadufasha kugirango umujyi wacu ugendwe”, nk’uko Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana yabitangaje, mu nama y’ubufatanye kuri uyu wa kane tariki 16/01/2014.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba we yashimangiye ko nta kintu kinini amahanga ashimira u Rwanda n’umurwa mukuru warwo by’umwihariko, kirenze umutekano n’isuku.

Ati: “Umutekano n’isura nziza by’umujyi, nibyo bizana abashoramari na ba mukerarugendo; iyo wumva ngo u Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere ku isi biteza imbere ishoramari, nta kindi biba bishingiyeho atari imikorere inoze y’inzego zishinzwe umutekano, hamwe n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu”.

Muri kampanyi izamara amezi atandatu, inzego z’umutekano n’abaturage ngo bazajya bahanahana amakuru; bazakumira ibyaha by’iterabwoba, inkongi z’imiriro, ibiyobyabwenge, uburaya, ubuzererezi, ubusabirizi, ubucuruzi butemewe mu mihanda, abateza akavuyo n’urusaku; hamwe no kureba imibanire mu ngo, gucana amatara yo ku muhanda no gukora irondo.

Abayobozi b'umujyi wa Kigali, aba Polisi n'Ingabo, mu nama y'ubufatanye bwo kurinda umutekano no kwita ku isuku n'isukura.
Abayobozi b’umujyi wa Kigali, aba Polisi n’Ingabo, mu nama y’ubufatanye bwo kurinda umutekano no kwita ku isuku n’isukura.

Ingamba zo kwita ku isuku n’imibereho muri iyi kampanyi yahereye mu kwezi kwa mbere kwa 2014, zirimo kugenzura no gukangurira ingo n’ibigo nko kwa muganga, amagaraji, za resitora, amahoteli n’utubari; kugira isuku mu bwiherero, mu gikoni, aho banika imyenda, isuku y’amazi yo kunywa n’isuku y’umuntu ku giti cye.

Inzego z’ibanze kandi zigomba gufasha abaturage gukora no gusukura imihanda, za rigole na ruhurura, kubungabunga ibishanga; gushyiraho imicungire y’amazi yanduye ava mu bigo no mu ngo, gutera ubusitani, ibigo nderabuzima n’ibitaro bisabwa gutwika imyanda muri ’incinerator’, kugira ingarane mu ngo; kandi hakazarebwa ba rwiyemezamirimo bajyana imyanda iva mu ngo no mu bigo.

Abazarushanwa mu gukora no gukangurira abaturage kwita ku mutekano n’isuku, ngo bazahabwa ibihembo birimo imodoka ku muntu uzaba uwa mbere, nk’uko Polisi n’umujyi wa Kigali babitangaje.
Igenzura ry’abazatanga amanota rizakorwa inshuro ebyiri nyuma ya buri mezi atatu, rikaba rihureweho na Polisi, Ingabo, umujyi wa Kigali, Ministeri y’ubuzima n’ibigo bya REMA na NISS.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 6 )

Bashyiremo ingufu naho ubundi twashiduka umujyi wa kigali n’indi migi ndetse n’ibyaro bituwe na ba ntibindeba!!

gasigwa yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ni byiza kabisa kuba bagiye kwita kuri iki kintu!! abaturge bakwiye gushishikarizwa iterambere ryo mu ngo zabo!!

Butera yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ndabashimiye mbere y’uko icyo gikorwa gitangira kuko kirakenewe pee!! mu ngo habera amabi menshi, kandi no kwita ku iterambere biri kuri usanga batazi ibijya ntibize bamwe na bamwe!!

yowelikag yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

ariko babikoze neza ntekerezako hari icyo byakongoreho mu mibanireba y’ingo n’iterambere muri rusange

jeanne yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

isuku niyo soko y’ubuzima kandi ubuzima buzima akaba ariyo soko yo kubaho mu mudendezo!!! kigali uteye neza kandi utatse ibyiza>>>>>>>>>>>>>>>

susu yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

bura koko isuku n’isoko y’ubuzima, ubuzima n’isoko ya byose

susu yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka