Umuhungu wa Prezida Mobutu Sese Seko arasaba imbabazi Abanyarwanda

Umuhungu wa Prezida Mobutu Sese Seko witwa Mobutu Seko Prince Bwarza wari mu ivugabutumwa mu Rwanda yasabye imbabazi mu izina rye no mu izina rya se Abanyarwanda kubera ibibi se yabakoreye.

Pasiteri Mobutu Seko yabitangaje mugitondo cyo iki cyumweru tariki 19/05/2013 mu kiganiro cyitwa Gospel Time gihitana kuri Radio Isango Star ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

Umuhungu wa Mobutu yagize ati: “ Mu izina ryanjye, mu izina rya Papa Mobutu Sese Seko, Desire Kabila no mu izina rya Kongo (Kinshasa), ndasaba imbabazi u Rwanda kubera ibyo twabakoreye bibi.”

Umuhungu wa Mobutu ageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe.
Umuhungu wa Mobutu ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Prezida Mobutu Sese Seko waboye igihugu cya Zaire (ubu ni Repubulika iharanira Demokarasi) yafashije Leta ya Habyarimana Juvenal aho yohereje ingabo ze gukoma mu nkokora ibitero byari bigabwe n’ingabo za FPR- Inkotanyi muri 1990.

Ibi ntibyaciriye aha, igihugu cye cyakomeje gufasha Leta yiyise iy’Abatabazi n’abambari bayo nyuma yo guhungira ku butaka bwa Kongo-Kinshasa mu mwaka w’i 1994. Mobutu yabafashije kwisuganya ngo bahungabanye u Rwanda, batozwa ndetse banarundanya ibitwaro.

Umugambi we warapfubye kuko yahiritswe ku butegetsi mu mwaka w’i 1997 na Prezida Senior Desire Kabila. Mobutu Sese Seko yahungiye muri Maroc nyuma y’igihe gito yitaba Imana.

Na nyuma ya Mobutu, igihugu cya Kongo-Kinshasa cyakomeje gukorana na FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994, ibatera ingabo mu bitugu mu ntambara yarwanaga n’imitwe itandukanye yavutse mu burasizuba bwa Kongo.

Pasiteri Mobutu Seko Prince avuga ko umuryango wa Mobutu ari mugari cyane kuko Prezida Mobutu yari afite abagore benshi batazwi mu ruhando rwa politiki nubwo yirinze gutangaza umubare wabo. Ngo avuka kuri nyina witwaga “Mana 41”.

Pasiteri Mobutu Seko Prince ari kumwe n'abaje kumwakira.
Pasiteri Mobutu Seko Prince ari kumwe n’abaje kumwakira.

Uyu muvugabutumwa ari mu bakunda u Rwanda, akaba ari yo mpamvu yaje mu Rwanda. Ikindi no mu muryango we harimo amaraso y’Abanyarwanda kuko hari inshoreke ya se y’Umunyarwandakazi babyaranye yahungiye muri Amerika, akaba azakora ibishoboka byose akamenya aho atuye ndetse n’umuvandimwe we.

Umunyamakuru wa Radio Isango Star amubajije ko Leta ya Kongo imusabye kuba Minisitiri yabyemera, yamusubije ko adashobora kubyemera kuko asanzwe ari Minisitiri w’Imana kandi nta muntu bafitanye ikibazo cyari cyo cyose, ngo keretse kuba umujyanama wabo.

Pasiteri Mobutu Seko Prince yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe mugitondo cya tariki 15/05/2013 aje kuvuga ubutumwa mu giterane cyateguwe n’itorero East Wind Christian mu Karere ka Kicukiro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Kuba Perezida MOBUTU yarafashije HABYARIMANA amuha ingabo zo guhashya Ingabo z’INKOTANYI nta cyaha kirimo na busa kuko muri cooperation militaire hagati y’ibihugu biremewe cyane, na Droit Public International irabyemera.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka