Umuhungu wa Agatha Uwiringiyimana yunamiye umubyeyi we

Umuhungu wa Agathe Uwiringiyimana, yaje mu Rwanda guha icyubahiro umubyeyi we kuri uyu munsi u Rwanda rwizihizaho ku nshuro ya 29, umunsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2023.

Theophile Umuhire, umwana wa Agatha Uwiringiyimana
Theophile Umuhire, umwana wa Agatha Uwiringiyimana

Theophile Umuhire, avuga ko impamvu nyamukuru yamuzanye mu Rwanda ari ukwifatanya n’umuryango we urimo nyirarume n’ababyara be ndetse n’abanyarwanda muri rusange guha icyubahiro umubyeyi we wagizwe intwari y’igihugu.

Umuhire avuga ko atewe ishema n’ibyo umubyeyi we yakoze, ati:” Numvise byinshi byiza bivugwa mama yakoreye abanyarwanda, n’ibyagaciro kuri njye kuba mfite umubyeyi ufite ibigwi nkibyo, mbere ya byose ariko mpora mwibuka nk’umubyeyi wanjye ariko nanone nezezwa no kuba abandi bamufatiraho ikitegererezo ndetse akaba yubahwa mu Rwanda no mu mahanga”.

Umuhire ashyira indabo ahashyinguye umubyeyi we
Umuhire ashyira indabo ahashyinguye umubyeyi we

Umuhire Theophile ni umwana wa Gatanu iwabo (Bucura) bakaba bavukana ari abana batanu, abahungu bane n’umukobwa umwe, ku babyeyi babo Uwiringiyimana Agatha na Ignace Birahira.

Kuri uyu munsi w’amateka mu Rwanda, Umuhire yageneye ubutumwa urubyiruko. Ati:” Ubutumwa naha urubyiruko ni uko bakwiye guhora bazirikana ko u Rwanda ruriho uyu munsi kubera intwari zatanze byinshi birimo n’ubuzima, zikabikora zitangira igihugu kugira ngo kibe kigeze aho kigeze kuri ubu”.

Kuri ubu Umuhire utuye ku mugabane w’u Burayi avuga ko n’ubwo ataramenya icyo agiye gukora nonaha ariko ko agiye gufata akanya ko kumenyana, gusabana n’abavandimwe n’inshuti z’umuryango atigeze agira amahirwe yo kuba ari kumwe nabo mu myaka myinshi ishize. Umuhire yavuye mu Rwanda afite imyaka ine(4), none kuri ubu agize imyaka mirongo itatu n’ibiri(32).

Abo mu muryango wa nyakwigendera Agatha Uwiringiyimana baje kumwunamira
Abo mu muryango wa nyakwigendera Agatha Uwiringiyimana baje kumwunamira

Avuga ko atabasha kumenya byinshi yagereranya ku Rwanda rwo ha mbere yasize afite imyaka ine n’uko yarusanze kuri ubu kuko yari muto cyane ariko abasha kwibuka byibuze impumuro y’umwimerere w’ibiribwa, ibiti n’ikirere by’u Rwanda ndetse ko abona ko hari umutekano n’iterambere byagutse muri rusange.

Uwiringiyimana Agathe, intwari yo mu cyiciro cy’Imena, yarwanyije ubusumbane ubwo yari Minisitiri w’uburezi, akuraho “Iringaniza”. Ni we mugore wa mbere wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda kandi amaze kumuba, ntiyatinye guhangana n’ingoma y’igitugu mu mvugo no mu ngiro.

Ari mu bashinze Umuryango Fawe ugamije guteza imbere uburere bw’Abanyafurikakazi, yagaragaje ubwitange kugeza ubwo yishwe ku wa 7 Mata 1994 azizwa ibitekerezo bye.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka