Umuhanda uzahuza Rulindo na Nyagatare ugiye kubakwa vuba kuko BAD yemeje gutanga amafaranga

Ubwo Makoden Negatu uhagarariye Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, Banque Africaine de Development, mu Rwanda yasuraga akarere ka Rulindo kuwa gatatu tariki ya 11/12/ 2013 yemeje ko iyo banki yiteguye gutanga amafaranga akenewe ngo hubakwe umuhanda uzahuza uturere twa Rulindo mu majyaruguru na Nyagatare mu burasirazuba.

Nk’uko uyu muyobozi wa BAD mu Rwanda yabitangaje, ngo uruzinduko yagiriye mu karere ka Rulindo rwari mu rwego rwo gusura imishinga BAD yateye inkunga muri aka karere ariko by’umwihariko harimo no kuganira n’abayobozi b’aka karere ku bijyanye n’iyindi mishinga mishya BAD izatera inkunga, ku isonga harimo kubaka umuhanda Base-Nyagatare uzahuza uturere twa Rulindo na Nyagatare.

Umuyobozi w'akarere ka Rulindo Kangwagye Justus (ibumoso) na Makoden Negatu uhagarariye BAD mu Rwanda (iburyo).
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus (ibumoso) na Makoden Negatu uhagarariye BAD mu Rwanda (iburyo).

Uretse uyu muhanda kandi, harimo no gutanga inkunga mu kongera ingufu z’amashanyarazi, kubaka inyubako nshya EWSA ishami rya Rulindo rizimukiramo n’ibindi bikorwa binyuranye.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo yabwiye Kigali Today ko atari ubwa mbere BAD ifasha abatuye aka karere mu kugera ku bikorwa-remezo, ngo kuko inafite ibindi bikorwa bitandukanye yagiye itera inkunga mu Karere ka Rulindo. Bimwe muri byo harimo nko kugeza amazi meza ku baturage ba Rulindo bo mu mirenge ya Cyungo, Rukozo na Kinihira.

N’ubwo hatatangajwe igihe nyacyo imirimo yo kubaka uyu muhanda izatangirira ngo biteganijwe ko uzubakwa vuba. Uyu muhanda uzahuza uturere twa Rulindo na Nyagatare, uturutse mu murenge wa Base ukagenda ugere mu karere ka Nyagatare.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes Kaberuka!! Iyi ni achievement yawe sans doute!! Felicitation musaza w’i Rwanda jya ukomeza wibuke ku ivuko.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka