Umuhanda bemerewe na Perezida wa Repubulika uzabakura mu bwigunge

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa karengera mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko baba mu bwigunge butuma batabona abayobozi.

Abaturage bakavuga ko kubera nta mihanda bagira ibahuza n’utundi duce bibagora kubona abayobozi, bityo bikaba bitatangaza ko hari bamwe basigara inyuma mu myumvire ndetse ntibagendane n’abandi muri gahunda za leta. Umuhanda ubahuza n’utundi duce bemerewe na Perezida wa Repubulika ukaba ugiye gukorwa mu minsi ya vuba.

Abaturage ba Gasayo bavuga ko baba mu bwigunge bukabije
Abaturage ba Gasayo bavuga ko baba mu bwigunge bukabije

Misago Fabien ni umwe mu baturage batuye mu kagari ka Gasayo, avuga ko mu gihe cy’imvura nta modoka ikandagira muri ako gace, ndetse bikaba bitajya bibaho ko babona umuyobozi nibura ku rwego rw’Umurenge kuzamura, ibi ngo bigatuma bamwe mu baturage basigara nyamara kandi bikanabadindiza mu iterambere.

Yagize ati “Tubona abayobozi mu gihe cy’impeshyi, kandi aka gace ni kamwe mu twigeze kwibasirwa n’abacengezi bivuze ko hari bamwe babuze ababegera kugira ngo imyumvire yabo ihinduke, uretse n’ibyo, imyaka yacu myinshi tweza tubura uko tuyigeza ku isoko bityo n’ubukene bukatugeraho kandi dufite ibintu”.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Harerimana Musa Faziri yabwiye abaturage ko bagiye gukorerwa umuhanda kugira ngo bave muri ubwo bwigunge ndetse mu minsi ya vuba imirimo yo kuwukora ikaba izaba itangiye.

Yagize ati “Sinzi impamvu mutamenye ko Perezida wa Repuburika yamaze kubemerera umuhanda ugera hano, byararangiye hasigaye ko imirimo itangira kandi bazahita banatungana n’uduhanda twinjira mu tugari ku buryo rwose ubwo bwigunge muzabusezerar burundu”.

Mu gihe cy'imvura imihanda iba yuzuye ibyondo hanyerera
Mu gihe cy’imvura imihanda iba yuzuye ibyondo hanyerera

Muri Gasayo ni agace gaturanye na Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo, bikaba bigoranye kuhagera uturutse mu bindi bice, cyane cyane iyo imvura yaguye kubera imihanda mibi, mito kandi iba irimo ibyondo, ku buryo abaturage bavuga ko bashobora kubona imodoka inshuro nke cyane mu mwaka wose, n’iyo ihageze abenshi bahurura baje kuyireba.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka