Umugoroba w’ababyeyi nugirwe umuco nk’uko umuganda wabaye umuco wacu-Madame Jeannette Kagame
Umufasha wa perezida wa repubulika y’u Rwanda madamu Jeannette Kagame arasaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange guha agaciro gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, kugeza ubwo bibaye umuco nk’uko no gukora umuganda byabaye umuco w’Abanyarwanda.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ukwezi kw’umugore n’utugoroba tw’ababyeyi kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/03/2013 ku munsi mpuzamahanga wahariwe umugore n’umukobwa, madame Kagame yavuze ko gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ikwiye guhabwa agaciro ikwiriye.
Madamu Jeannette Kagame ati : “Umugoroba w’ababyeyi nugirwe umuco nk’uko gukora umuganda ubu bimaze kuba umuco wacu, bizagere aho bibyara umugobora w’umuryango aho ababyeyi n’abana bahura bakaganira no ku iterambere ryabo.”

Muri iyi gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, barahura bakungurana inama ku bijyanye n’imirire myiza, gahunda zo guhuza ubutaka n’iterambere ry’umuryango muri rusange.
Abakobwa nibarusheho kwizera ko bashoboye kandi bishoboye
Mu magambo ye, Madame Jeannette Kagame yagize ati: “Ndongera kubasaba nkomeje bana b’abakobwa guhindura imyumvire no kwizera ko mushoboye kandi mwishoboye bityo mwirinde uwahungabanya icyerekezo mwihaye uwo ariwe wese.”

Umufasha w’umukuru w’igihugu yaboneyeho kwibutsa abakobwa ko igihugu cyakoze ibyo gishoboye kikabaha amahirwe angana n’ay’abana b’abahungu, bityo abasaba gushyiraho akabo, bagatsinda ndetse benshi bakaboneka mu kiciro cya mbere cy’imitsindire aho kwibanda mu cya gatatu n’icya kane.
Ibi madame Kagame yavuze ko bishoka kuko abakobwa bafite ingero za bakuru babo batsinze neza bazwi ku izina ry’inkubito z’ikeza, kuri ubu bahembwe ibikoresho bitandukanye ibirimo iby’ishuri, za mudasobwa n’amahugurwa yo kuzikoresha hakurikijwe icyiciro buri wese arimo.

Umuhoza Mireille, umwe mu bakobwa babaye inkubito z’ikeza zahembwe akaba arangije amashuri yisumbuye, yavuze ko guhembwa mu nkubito z’ikeza byamutunguye, gusa ngo byaturutse ku gukora cyane, nk’uko madame Jeannette Kagame ahora abibakangurira, cyane ko yari yabonye bagenzi be bahembwe ubwo barangizaga ikiciro rusange.
Abayobozi b’igibo by’imfubyi nibumve akamaro ka gahunda yo gusubiza abana mu miryango
Madame Kagame yashimiye ba Malaika Murinzi, aribo babyeyi bakomeje kwakira abana batagira kivurira n’ababa mu bigo by’imfubyi, avuga ko ababyeyi bakwiye kurushaho kwitabira gahunda yo kwakira no kurerera abana mu miryango.

Kugeza ubu hari ibigo by’imfubyi bimaze gufungwa, nka centre girimpuhwe y’i Remera mu karere ka Kicukiro, na Cite de la misercorde mu karere ka Huye.
Yagize ati: “Imiryango nikangukire gusubirana umuco wo kurerera umuvandimwe cyangwa inshuti igihe batabarutse.”
Kuri uyu munsi kandi, hahembwe abana b’abakobwa 400 batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bya leta, ndetse na ba Malaika murinzi bagera kuri 70, aho bahawe certificat, umudari ndetse n’inka nk’ ikimenyetso cyo kubashimira.

Insanganyamatsiko y’umunsi w’umugore iragira iti: “Uburinganire n’ubwuzuzanye buhesha agaciro umuryango”; insanganyamatsiko ishimangira intero igihugu cyihaye uyu mwaka ariyo yo “Kwigira”.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, madame Oda Gasinzigwa, yavuze ko nk’abagore n’abakobwa b’Abanyarwandakazi bijeje madame Kagame ko impanuro yabagejejeho bagiye kuzigenderaho bakomeza kwiteza imbere.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho kuba mwita kubana nababyeyi babo nibyiza umutima nkuwo muzawukomeze yari nsabimana djuma mugabo zurwanda nkaba ndi sudan murakoze
Ni byiza rwose gushimira ababyeyi nk’aba kd ni na byiza na none guha umugoroba w’ababyeyi agaciro kuko ari ho hava inama, ibitekerezo ndetse n’ubufatanye butuma habaho iterambere. Gusa Madamu Jeanette Kagame ndamukunda pe. Urambonera uburyo afite impuhwe no kwicisha bugufi akegera aba babyeyi?? Imama ijye imuha umugisha mu byo akora byose
Ariko murabona impuhwe zigaragara mu maso ya nyakubahwa Jeannette Kagame ateruye kiriya kibondo ?
Nta kiza nko kubona umwana akurira mu muryango. Jannette Kagame turagushimira ko ubishishikariza abanyarwanda kumenya kwita ku mfubyi. Ariko rero ni ukurebana ubushishozi imiryango ishyirwamo abana kuko hari aho bagera bagafatwa nabi.
Yoooo, igitekerezo cyo gushyiraho umugoroba w’ababyeyi ni cyiza cyane.