Umugoroba w’ababyeyi ntuvuga ibibazo gusa, uganira n’iterambere

Abaturage b’Akarere ka Kamonyi baravuga ko umugoroba w’ababyeyi udakwiriye gufatwa nk’umwanya w’imiryango ifitanye amakimbirane gusa kuko abawitabira baganira no ku iterambere.

Umugoroba w’ababyeyi uhuriramo ingo z’abaturanyi hagamijwe kuganira ku bibazo biri mu bagize umuryango. Isura y’ibiganirwa igenda ihinduka bitewe n’abawitabira kuko n’ahatari ibibazo, abaturanyi bungurana ibitekerezo ku byabateza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aganira n'abaturage ba Nyarubaka mu mugoroba w'ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aganira n’abaturage ba Nyarubaka mu mugoroba w’ababyeyi.

Mugabo Leonard wo mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Ruyanza, avuga ko mu mugoroba w’umudugudu wabo, babanza kuganira kuri gahunda za Leta n’aho bageze bazishyira mu bikorwa, bakabona kuvuga ku ngo zifitanye ibibazo.

Agira ati “Niba turi ababyeyi bitabiriye turi 30, turabanza tukareba niba twese twarishyuye Mituweri n’impamvu zituma hari abatarajyamo tukajya inama. Hanyuma tukareba abafite ibibazo tugafatanya kubikemura. Byananirana tukabimenyesha umukuru w’umudugudu.”

Kujya inama byatumye n’ingo zidafite ibibazo zibona mu mugoroba w’ababyeyi.

Uwitwa Habimana Alphonse ahamya ko yatinze kumva impamvu y‘umugoroba w’ababyeyi kuko yari azi ko witabirwa n’ingo zananiranye cyangwa abagore bagiye kuganira ku bibazo byabo.

Ngo nyuma yo gukangurirwa na bagenzi be kwitabira ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi, yasanze yari yaracikanywe. Yagize ati “Natinze kumva iby’umugoroba w’ababyeyi. Nasanze ari umwanya wo gufashanya kuko tuba tuziranye. Hari igihe uba utaratanga mituweri kandi unywa agacupa buri mugoroba, icyo gihe baragucyaha.”

Abaturage kandi bahamya ko mu mugoroba w’ababyeyi bamenya amakuru y’imibereho y’abaturanyi babo. Ngo kubera kwirirwa muri gahunda zitandukanye, ntibamenya abarwaye n’abagize ibindi byago. Ngo iyo bahuye bamenya umuturanyi waba uri mu bitaro, bakamuha umubyizi bakanamugemurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asaba abaturage kwitabira ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi, kugira ngo bafashanyirizemo.

Rutsinga agira ati “Usanga hari ingo abantu babanye neza n’izindi bafitanye ibibazo. Iyo duhuriye mu mugoroba w’ababyeyi, ba bandi babanye neza ni bo twifashisha ngo twunge ababanye nabi.”

Akomeza avuga ko kuganira kuri gahunda z’iterambere bifasha abaturage guhumuka kuko iyo babibonera ku ngero z’abaturanyi babo barushaho kubyumva neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka