Umugore yafatiwe mu cyuho agerageza gushimuta umwana mu bitaro bya Ruhengeri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukwakira 2019 nibwo uyu mugore ushinjwa kugerageza kwiba umwana yafatiwe mu bitaro. Uyu wari warabeshye abo mu muryango we n’aho yashatse ko atwite, yageze muri kimwe mu byumba ababyeyi babyaye bari baryamyemo, asaba umwe muri bo ko amutiza igitanda yari aryamyeho akamutiza n’umwana kugira ngo abo mu miryango baza kumusura no kumugemurira babone koko ko yabyaye.

Uwo mubyeyi wibarutse yagize ati: “Hari mu masaa moya, mbona uwo mugore araje aransuhuje, ansaba kuba muhaye umwana ngo amuterure ndamuhakanira kuko nabonaga ntamuzi, arongera ansaba ko mufasha nkaba mutije igitanda nari ndyamyeho ambwira ko ananiwe cyane, ndamubaza nti ese urabona twahakwirwa koko?Yakomeje aranyinginga bigera n’aho ansaba kumufasha nkabimukorera kugira ngo abari bagiye kuza kumugemurira basange aryamye hamwe n’umwana, na byo ndabyanga. Ngiye kubona mbona afashe telefoni ye afotora umwana wanjye, yahise yigira hirya gato mbona arahamagaye abantu anohereza ayo mafoto ababwira ko yamaze kubyara”.

Uwo mugore ngo yahise agaruka amubwira ko hari abaje kumusura, asaba umubyeyi wabyaye kumufasha akaba avuye ku gitanda kugira ngo we akiryameho, igihe akibimubwira nibwo haje mwene wabo w’uwo mugore wiyitirira kubyara amubajije aho uwo yabyaye ari ahita amwereka uruhinja rw’uwo mubyeyi wibarutse.

Uwibarutse ngo byamubereye nk’ihurizo, yibaza ibibaye, niko guhita asubiza uwo wari uje gusura ko uwiyitirira umwana ko atari uwe.

Yari yahamagaye abo mu miryango n’inshuti ababwira ko yabyaye

Abo mu muryango w’umugore wiyitirira kubyara ngo mu ijoro ryakeye yari yabahamagaye ababwira ko agiye kubyara. Uwamuherekeje ku ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Musanze na we avuga ko yatunguwe no gusanga atabyaye koko.

Yagize ati: “Nijoro yampamagaye ansaba kumuherekeza kwa muganga, nagiye iwe ndamufata n’ibyangombwa bikenewe byose nk’umuntu ugiye kubyara. Twabanje ku ivuriro ryigenga kugira ngo bamusuzume kuko yatakaga mu nda cyane; tugezeyo hashize akanya yansabye kuba ntashye akaza kumpamagara hato ambwira uko byifashe. Nasubiyeyo koko, hashize umwanya mpamagara muganga waho kugira ngo mubaze uko umubyeyi amerewe ntungurwa no kumva ambwira ko uwo naje mperekeje basanze adatwite”.

Uyu yihutiye guhamagara uwo mugore amubaza aho aherereye amusubiza ko yagiye ku bitaro bya Ruhengeri akaba ari ho yabyariye. Ahageze nibwo yamusanze yicaye ku gitanda mu cyumba ababyeyi babyaye bari baryamyemo amubaza aho umwana yabyaye ari undi amwereka uw’uwo mubyeyi yari yahereye kare yinginga asaba kumutiza umwana n’igitanda.

Yagize ati: “Nk’umuntu waraye muherekeje iryo joro, nakomeje gukurikirana ngo menye uko byifashe, maze kumva muganga w’aho twabanje ambwiye ko basanze adatwite nahamagaye nyiri ubwite ambwira ko yamaze kubyara. Byanteye urujijo mpita nza kumureba, mugezeho aba anyeretse uruhinja rw’umubyeyi yari yicariye ku gitanda; ndamubaza nti ese ko unyereka ko ari uwawe uw’uyu mubyeyi uryamye ku gitanda we ari he? Ahita ambwira ko bamujyanye muri Neonatology(ahantu bashyira abana bavutse batagejeje igihe), umubyeyi wibarutse ni we wankuye muri urwo rujijo aramunyomoza ambwira ko ibyo avuga ari ibinyoma”.

Abari muri icyo cyumba bakurikiranaga ibiri kuba batunguwe bahita batanga amakuru, ku baganga n’abacunga umutekano wo mu bitaro.

Aya makuru y’uwagerageje gushimuta umwana no kumwiyitirira yemejwe n’Umuyobozi w’ibitaro Muhire Philibert wagize ati: “Ni byo koko byabaye, uwafashwe yari afite ibyangombwa by’abitegura kubyara birimo ivalisi irimo imyenda y’umwana na teremusi y’amazi ashyushye. Yafashwe ku bufatanye bw’abo mu muryango we, abaturage n’abashinzwe umutekano hano ku bitaro, twamushyikirije inzego zibishinzwe ziri gukora iperereza”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abagana ibi bitaro kuba maso kuko hari abantu benshi usanga bagerageza kwiyoberanya biyise abarwayi cyangwa abarwaza nyamara bafite indi migambi mibisha. Yagize ati: “Ibitaro biganwa na benshi, nk’ubu uwo mugore ukekwaho icyaha yari yiyoberanyije, yigize umuntu uje kubyara nyamara agenzwa n’ibindi, ni yo mpamvu rero ahantu hose abantu bakwiye kujya bagira amakenga ntibapfe kujya bemera ibyo babwiwe byose cyangwa kwemera ibyo basabwe n’abo batazi”.

Abo mu muryango w’uyu mugore ngo bajyaga babona ameze nk’umuntu utwite koko, ndetse ngo n’umugabo we kuri ubu ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika yiteguraga umwana dore ko uyu mugore yari yaramwijeje ko atwite ndetse ari hafi yo kubyara.

Ubwo Kigali Today yageraga muri ibi bitaro ahagana mu masaha ya saa yine z’igitondo abaturage bari batunguwe banababajwe n’ukuntu umuntu abeshya imiryango ko atwite amezi icyenda akarinda ashira kugeza ubwo anavuze ko yabyaye.

Hari uwagize ati: “Byadutunguye rwose, ni ibintu bigayitse, kugira ngo umuntu yihanukire abwire abantu ko atwite, anagere n’ubwo ahamagaza ngo baze bagemure cyangwa basure yabyaye? Umuntu w’umugore akwiye kujya yihesha agaciro, akemera ubuzima bwe uko buri, agategereza ubushake bw’Imana.

Uyu mugore ukekwaho gushimuta umwana asanzwe atuye mu mujyi wa Musanze ariko umugabo we akaba aba mu mahanga nk’uko bamwe mu bo mu muryango we bari bamaze kuhasesekara bazanye ingemu, abandi baje kumusura babihamirije Kigali Today.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye n’amajwi bifatwa yagize ati: “Twari tumaze igihe atubwira ko atwite, wabonaga koko bisa nk’aho ari byo, niba ari imyenda yashyiraga ku nda akarenzaho imyambaro nta wamenya, icyo twari dutegereje ni uko igihe kigera akabyara”.

Aba kandi banavuze ko yari yamaze koherereza umugabo we kuri whatsap amafoto y’uruhinja yavugaga ko yabyaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kamanzi Axelle anenga abafite imyitwarire yo gukora ibyaha nk’ibi.

Yagize ati: “Hari uburyo bwinshi Leta yateganyije bwafasha abantu bakeneye kurera abana bashobora kunyuramo, ukaba wabisaba ugahabwa uwo kurera, kuko hari benshi dufite bari hirya no hino badafite ababarera, hakaba n’ababafite ariko badashoboye kubarera. Ni yo mpamvu tugira abantu inama kujya bakurikiza amategeko bakaba babona abana binyuze mu nzira zemewe n’amategeko batarinze kwishora mu byaha nk’ibi bifatwa nk’ubushimusi”.

Uyu mugore ukekwaho kugerageza gushimuta umwana yafashwe afite ivalisi na telemusi n’ibindi byangombwa by’umugore ugiye kubyara. Yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo iperereza rikomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nyagasani niyumve amarira ye maze azamuhe kubyara aheke nk’abandi shenge.
Gusa nibibaho ntabyare cga bigatinda , namugira inama yo gushaka umwana ukeneye umurera akamusaba akamurera, aho kwiba abana b’abandi ,akababaza umubyeyi w’uwo mwana yibye, n’umuryango wose.

mahoro yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

njye ndabona nta gahunda yo kwiba umwana yari afite, niba umugabo we aba mu mahanga yasama gute batabonana koko ? uwo mugore akeneye kuganirizwa no guherekezwa kuko afite ihungabana nta kwihutira kumucira urubanza, kuko ibyo yakoze ntabwo aribyo abantu bazima, (gutira igitanda, umwana,) bibaho se ? yifitiye ikibazo cyihariye.

alias kabebe yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Niba ibyo byabaye mukwiriye kureba niba uwo mugore nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Kuko nkurikije uko iyi nkuru yanditse ntago uyu mugore yaragambiriye kwiba umwana ahubwo afite ikibazo akwiriye gufashwa.

Ndizera ko RIB itihutiye kumujyana mageragere cg kasho mbere yuko ashyikirizwa abaganga b’indwara zo mumutwe ngo akorerwe ibizamini bishoboka ahabwe ubufasha bwa ngombwa niba biri ngombwa.

Sibyiza guhita abanyamakuru n’abayobozi ndetse n’abaturage tutibagiwe n’umuryango we guhita bamuciraho iteka bavuga amagambo akarishye nk’aya mbona muri iyi nkuru itarangwamo ubushishozi na buke ndetse nta n’ubunyamwuga mbonamo. Ntitukihutire kuvuga ahubwo twihutire gushishoza. Murakoze mwese.

Jeanne yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Buriya bamutesheje umutwe arawuta nyine

manzi yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Nukuri ikigeragezo cyo kubura umwana umukeneye birababaza ririya ni ihungabana rikomeye afite

Dusabe yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

kubura umwana wibyariye birababaza cyane iyo wibutse uko wa mugiriye ku gise.

Zaninka anathalie yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka