Umugore wataye umwana we mu musarani arisabira igihano cy’urupfu
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kibungo hafungiye umugore wagerageje kwiyahura nyuma yo guta umwana we w’iminsi itatu mu musarani. Kuri ubu uyu mugore akaba atangaza ko urupfu aricyo gihano akwiye.
Uyu mugore witwa Nyiransengimana atangaza ko impamvu yamuteye kwiyicira umwana we w’umukobwa, byatewe n’uko umuhungu babyaranye witwa Claude Habimana yamwanze amushinja kujarajara.
Ati: “Yanze umwna twabyaranye kuko ngo batasaga, bintera impungenge uburyo nzamurera njyenyine.”
Uyu mwana watawe mu musarani w’ibitaro bya Mutenderi, ni uwa akurikira uwa mbere yari yabyaranye n’uyu musore na none.
Umuganga wamuvuye ubwo yari agiye kwa muganga avuga ko arwaye malariya niwe utaramushize amakenga, ahita ahamagara polisi nyuma yo kumubaza aho umwana ari Nyiransengimana akananirwa kuhasobanura.
Polis iimaze kuvumbura umurambo w’urwo ruhinja mu musarani, Nyiransengimana yatangaje ko atategereza urubanza ko ahubwo akwiye urupfu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomugore umutimawe nuwakinyamashwa siwe wambere bateyinda bakayihakana akwiye gufungwa burundu bikamubera isomo igihe kini
rwose mbanje kubashimira amakuru mutugezaho.none uwo mugore watewe na stan bigeze aho ajugunya uruhinja rw’iminsi itatu mri WC nge namubwirako nubwo mu Rwanda igihano cy’urupfu cyakuweho ariko amategeko arengera Abana & ikiremwa muntu yo ariho azakatirwe burundu ubundi yitegure no kuzabisobanurira Imana ubwo buhotozi bwe.ndasaba Leta gukurikirana abicanyi nkuwo,mugire amahoro.