Umugezi wa Nyabugogo wapfiriyemo abantu babiri, undi ararokoka

Umurambo w’umugabo witwa Emmanuel n’uwundi mwana ufite umwaka umwe n’amezi make yatoraguwe mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 01/10/2012.

Mukangenzi Jeanne wari uri mu mudugudu wa Kiruhura, hafi y’ahajugunywe umwana, yavuze ko yabonye umukobwa witwa Batamuliza yiroha mu mu mugezi, nyuma yo kujugunyamo umwana witwa Shania Gihozo abereye nyinawabo.

Abari hafi aho bihutiye kubakuramo, ariko basanze Gihozo amaze gushiramo umwuka, mu gihe Batamuliza we yari akiri muzima.

Batamuliza w’imyaka 18 avuga ko yari agiye kwiyahura nyuma yo kwica umwana wa mukuru we, kubera ko ngo atari afashwe neza aho yabaga.

Ababonye imirambo muri Nyabugogo.
Ababonye imirambo muri Nyabugogo.

Hari abandi baturage bemeza ko Batamuliza yasambanye na muramu we (umugabo wa mukuru we), akaba yaje kuroha umwana mu rwego rwo kwihorera, nyuma y’uko mukuru we yamwihanije, amubuza kumuca inyuma.

Ku bijyanye n’urupfu rw’umugabo witwa Emmanuel, utaramenyekana imyirondoro ye, ku munsi w’ejo ngo yiriwe asabiriza hafi y’aho yaguye ku Giticyinyoni; nk’uko ubuyobozi bwa Polisi mu mujyi wa Kigali bwatangaje.

Haracyarimo gukorwa iperereza kuri izo mpfu zombi, Polisi ikavuga ko nta bindi bisobanuro birushijeho ishobora gutanga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri muduha amakuru yaburi munsi ashimishije

Mwenedata constantin yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka