Umuganura no kureshya abacuruzi bo muri Amerika, udushya tuzaranga Rwanda Day i Atlanta

Abanyarwanda bavuye hirya no hino ku isi bazahurira i Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Rwanda Day izaba tariki 20/09/2014 bazamurika ibikorerwa mu Rwanda, bakore umuganura ndetse banaganire n’abandi bashoramari ku byo kuza gukorera mu Rwanda.

Rwanda Day ibaye ku nshuro ya gatandatu izagaragaza umwihariko wo kugira umuganura no kureshya abashaka gushora imari mu Rwanda, nk’uko Umuyobozi mukuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Abanyarwanda batuye mu mahanga, Parfait Gahamanyi yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 11/9/2014.

Yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 19 z’uku kwezi abacuruzi bavuye mu Rwanda bazaganira n’abo basanze muri Amerika, [baba Abanyarwanda cyangwa abenegihugu baho], bakazagirana amasezerano ajyanye no gushora imari mu bihugu byombi, ndetse abacuruzi bo muri Amerika bakazamenyeshwa amahirwe yo gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru muri Ministeri y'ububanyi n'amahanga ushinzwe Abanyarwanda batuye mu mahanga, Parfait Gahamanyi.
Umuyobozi mukuru muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Abanyarwanda batuye mu mahanga, Parfait Gahamanyi.

“Abatazazana imari yabo mu Rwanda bazashora ubumenyi n’ubunararibonye bafite twe tudafite, kuko hari byinshi byo gukora kandi bikeneye gutezwa imbere”, Gahamanyi.

Nyuma y’ibiganiro bizavuga ku kwihesha agaciro k’umuntu [yaba Umunyarwanda cyangwa undi muturage uwo ari we wese ku isi]; tariki 20/09/2014 Abanywanda n’inshuti zabo bazaganira na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; ndetse bahurire ku muganura usanzwe wizihizwa mu muco nyarwanda.

Si abakora ubucuruzi gusa bazitabira Rwanda Day, kuko n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye ngo bazaba babukereye, nk’uko Intore Masamba yabitangaje ko we na bagenzi be barimo King James, Jules Sentore, Teta, Meddy, The Ben, Alpha n’umunyarwenya Arthur ; ngo bazasusurutsa imbaga y’abantu.

Rwanda Day ihuza Abanyarwanda baba hanze ndetse ndetse n'inshuti z'u Rwanda.
Rwanda Day ihuza Abanyarwanda baba hanze ndetse ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Umuyobozi muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko Rwanda Day eshanu zabereye i Paris mu Bufaransa, i Londres mu Bwongereza, Chicago na Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse na Toronto muri Canada; ngo zavuyemo umusaruro ku Rwanda, aho ngo amadevise yoherezwa n’abari hanze ndetse n’imari bashora mu gihugu byiyongereye.

Rwanda Day ya gatandatu i Atlanta, yitezweho kwitabirwa n’abagera ku bihumbi bitatu bazagendera ku nsanganyamatsiko igira iti: “Agaciro, amahitamo yacu”.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

gukorera mu Rwanda ni byiza kuko biratanga ikizere abo bashoramari ntibazasigare ahubwo bazahite banagarukana na HE kuko mu Rwanda ni ahantu heza go gushora imari

Karim yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

ikintu cyse cyareshya abashoramari ngo baze gushora imari yabo mu Rwanda bityo tukarushaho gutera imbere kandi ngira ngo nibyo Rwanda day izibandaho

kaboneka yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

kutitabira uyu munsi mukuru rwose ni ukunyagwa zigahera, kutuajya kumva Inama z’umusaa rwose ni uguhomba pe!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 12-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka