Umuganura ni umunsi wo kuzirikana kutarira kumara - Mayor Kayitare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline aratangaza ko kwizihiza umunsi w’Umuganura, ari umwanya wo kwishimira umusaruro abaturage bagezeho, banazirikana kutawurira kuwumara ahubwo bakarushaho kuzigamira ejo hazaza, no gukaza ingamba zo kurushaho kwiteza imbere.

Kayitare avuga ko iyo abaturage bakoze bakagira ibyo bageraho, bifasha ubuyobozi kwita ku bikomeye bikeneye imbaraga, haba mu buhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kwita ku isuku n’isukura kuko iyo yitaweho hakumirwa zimwe mu ndwara, kandi abaturage bakirinda gusiragira kwa muganga.

Agira ati, "Kwishimira ibyagezweho ni byiza ariko nanone si umwanya wo kubirira kubimara, ni ngombwa kuzirikana ko n’ejo uzaba ubikeneye, ahubwo ukihatira gukora cyane bikiyongera kuko nibwo iterambere rizarushaho kwiyongera"

Yongeraho ati, "Isuku ntakindi isaba usibye kuyitaho ikaba umuco wacu wa buri munsi, tukaba dusaba abayobozi mu nzego zose, kwita kuri izo nshingano, kugira ngo hatabaho ibyago byo gukomwa mu nkokora n’ibibazo biturutse ku isuku nkeya".

Bamwe mu baturage bagaragaje ibyo bagezeho babikesha kuba bafite ubuyobozi bwiza, bavuga ko batazatatira igihango, haba mu kwita ku byagezweho no guhanga udushya, dutuma bakomeza kwihaza mu biribwa no kwita ku mibereho myiza.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert, asaba ko mu byagaragajwe byagezweho, byibanze ku mirimo y’ubuhinzi, bityo ko abahinzi ntangarugero bakwiye kubera abaturanyi babo urugero, kuko ari bwo barushaho gufatanya kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.

Avuga ko uko abaturage bakora neza, bigaragarira mu manota Akarere gahabwa, kandi ko ayo manota ari ay’abaturage, nk’urugero aho Akarere ka Muhanga kahawe igikombe cyo gukura mu bukene abaturage basaga 3000 umwaka ushize, byagizwemo uruhare nabo bafashijwe n’ubuyobozi.

Agaragaza ko umuganura watangiye mu mwaka wa 1580, kandi Abanyarwanda bawufataga nk’umwanya wo kwishimira ibyagezweho, guhiga imihigo no gushyiraho ingamba zo kuyihigura.

Agira ati, "Umuganura ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho, atari ibihingwa gusa, ahubwo n’ibindi bikorwa by’ubuvuzi, ibikorwa remezo, n’ibikorwa by’ikoranabuhanga Abanyarwanda bagezeho, no gutekereza mu buryo bwiza bwo kubibyaza umusaruro mu musangiro Nyarwanda, gusaba no kunga Ubumwe bishimira gahunda Leta ibagezaho".

Mu rwego rwo gufasha abo bigoye kubona umusaruro, mu Murenge wa Mushishiro banaremeye abaturage batanu babaha Inka, abandi bahabwa ibyo kurya.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka