Umuganda usoza Werurwe wibanze ku gusukura inzibutso za Jenoside
Nk’uko bisanzwe mu mpera za buri kwezi, ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015 hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe.
Mu turere Kigali Today yabashije kugera mo igafata amafoto yasanze umuganda wibanze ku bikorwa byo gusukura inzibutso za Jenoside.
Uretse Uturere twa Kirehe, Kamonyi na Rwamagana twasukuye inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi, hirya no hino naho bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubakira abarokotse Jenoside batishoboye nko mu Karere ka Nyaruguru, naho i Muhanga ho batunganya igishanga gihingwamo umuceri.
Umuganda n’igisubizo u Rwanda rwishatsemo hagamijwe kunganira ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa binyuranye by’iterambere muri rusange.
Dore mu mafoto uko umuganda wari wifashe aho Kigali Today yabashije kugera:
Rwamagana




Kirehe



Kamonyi




Nyaruguru


Gisagara




Muhanga
![I Muhanga ho basibuye imiyoboro y]ijyana amazi mu mirima y'umuceli mu gishanga cya Ruterana kiri mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi. I Muhanga ho basibuye imiyoboro y]ijyana amazi mu mirima y'umuceli mu gishanga cya Ruterana kiri mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rongi.](IMG/jpg/muhanga-4-2.jpg)


Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|