"Umuganda ni ikimenyetso cy’aho twifuza kugana" - Perezida Kagame
Perezida Kagame atangaza ko gukora umuganda ku Banyarwanda bisobanura ko hari aho bifuza kuva bakagera mu iterambere, babyigiriyemo uruharare ku buryo n’izindi ncuti z’u Rwanda ziza gufasha zisanga hari aho ba nyir’ubwite bageze.
Ibi yabitangarije mu muganda ngarukakwezi wabereye mu mudugudu w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uherereye mu kagali ka Kigarama, umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/3/2014.

Muri uyu muganda wakoze hirya no hino ku isi mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20, Perezida Kagame yashimangiye akamaro ko kugira intego mu gihe igihugu kifuza kugera iyo kifuza.
Yagize ati "Uyu muganda usibye ibiwukorerwamo, usibye gukorana biwubamo ni ikimenyetso cy’aho igihugu kifuza kandi kigana. Iyo umuntu avuga igihugu aho kifuza n’aho kigana aba avuga mwe.
N’abandi b’inshuti n’abandi dukorana bo hanze n’abadutera inkunga, twifuza ko byashingira ku byacu twatangiye."

Yasabye Abanyarwanda ko mu byo bakora byose bakwiye kugira imyumvire yo kwikorera mbere y’uko umuntu atekereza ko hari undi wagira icyo amukorera. Yavuze ko kandi Abanyarwanda bafite imbaraga n’intege zo kugera ku cyo bifuza.
Ati: "Iyo ufite intege nke zituruka kuri iyo myumvire mibi uhera mu nzira, ugakwama, urasaya. Ariko twebwe ... muzi za modoka zidasaya? imigendere yacu ntago twasaya."


Uyu murenge uherereye mu karere ka Nyarugenge ari nako gatahiwe kwakira urumuri rw’icyizere kuri iki cyumweru.
Yanaboneyeho umwanya wo kwibutsa abatuye aka kagali ko umuganda ari imwe mu nzira yo kongera kubaka ibyasenywe na Jenoside. Abizeza ko n’ibindi bikorwa by’iterambere bizagenda biza.


Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|