Umugaba w’ingabo za Burkina Faso asanga nta mbogamizi yababuza gusabana n’u Rwanda

Brig. Gen. Nabere Honore Traore, umugaba mukuru w’igisirikare cya Burkina Faso uri mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, yemeza ko igisirikare cy’iwabo cyagirana umubano wihariye n’icy’u Rwanda, akanemeza ko nta mupaka n’umwe abona wabangamira uwo mubano.

Brig. Gen. Nabere wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru, yabitangaje nyuma yo kwakirwa mu biro bye n’umugaba mukuru wingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, kuri uyu wa gatanu tariki 05/07/2013.

Brig. Gen. Nabere yatangaje ko n’ubwo igihugu cye gitandukaniye n’u Rwanda ku rurimi ariko nta mpamvu abona yabuza igihugu cye kugira ubunararibonye gikura ku gisirikare cy’u Rwanda.

Itsinda ry'abasirikare ba Burkina Faso bai mu ruzinduko mu Rwanda hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda.
Itsinda ry’abasirikare ba Burkina Faso bai mu ruzinduko mu Rwanda hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda.

Yagize ati: “Mu bitekerezo byacu yaba ururimi cyangwa intera iri hagati y’ibihugu ntibishobora gushyira umupaka hagati y’ibihugu byacu, niyo mpamvu twiyegereje u Rwanda.

Abayobozi b’ibihugu byacu byombi bafitanye ubucuti n’ibihugu ubwabyo bikagirana umubano mwiza. Ntekereza ko n’igisirikare cyacu gishobora kugendera kuri uwo mubano kigatera imbere.”

Brig. Gen. Nabere waje ku butumire bwa mugenzi we Gen. Nyamvumba, yifuza ko uwo mubano mu bya gisirikare wakwibanda ku guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye, nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita.

Minisitiri w'ingabo, Gen. James Kabarebe ahererekanya impano n'umugaba mukuru w'ingabo za Burkina Faso.
Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe ahererekanya impano n’umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso.

Ati: “Afite gahunda zo gusura ibikorwa byacu bya gisirikare kugira ngo nawe yibonere ibyo tuzajya dufatanyamo mu rwego rwa gisirikare. Muri byo harimo bino by’amashuri aho bifuza y’uko twafatanya mu byerekeranye n’amahugurwa n’izindi nzego dufite muri RDF.”

Brig. Gen. Nabere akigera mu Rwanda yahitiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari n’umwe mu batumirwa bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka