Umugaba w’Ingabo za Burkina Faso yazaniye ubutumwa Perezida Kagame

Umugaba mukuru w’Ingabo za Burkina Faso umaze icyumweru mu Rwanda, avuga ko yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bugamije gushimangira umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Burkina Faso yahorerejwe na Perezida Blaise Compaoré.

Brig.Gen Nabère Honoré Traoré ari kumwe n’itsinda ry’abandi basirikare bakuru ba Burkina Faso, barimo umuhuza w’ibikorwa bya gisirikare w’icyo gihugu, Col Maj. Ouedraogo ufite icyicaro muri Ethiopia, bakiriwe na Perezida Kagame kuwa gatandatu tariki 06/7/2013.

“Ntabwo nzi ibikubiye muri ubwo butumwa nazanye, ariko ndakeka ko ari ubwo kunoza umubano n’imikoranire hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, kandi hamwe na Gen. Patrick Nyamvumba, twaganiriye byinshi; gusa naje no kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo kwibohora; narabikunze cyane”, Brig.Gen Traoré.

Perezida Kagame n'umugaba mukuru w'ingabo za Burkina Faso bahererekanya impano.
Perezida Kagame n’umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso bahererekanya impano.

Umugaba w’ingabo za Burkina Faso yavuze ko we n’itsinda ayoboye, bakirimo gusura ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda, harimo imyubakire n’imikorere by’igisirikare, ubwishingizi bwa MMI, ikigo cy’imari cya Zigama CSS; ngo hagamijwe kujya kuvugurura imikorere y’Ingabo z’igihugu cye.

Yongeraho ko hari ubwo Burkina Faso yakohereza bamwe mu basirikare bakuru kwitoreza mu Rwanda, kandi ko arimo kuganira n’abakuru b’Ingabo z’u Rwanda ku mikoranire yafasha Gen. Jean Bosco Kazura, uyoboye Ingabo za UN muri Mali, kugera ku nshingano ze.

Burkina Faso ngo inafite ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mali, zigera kuri batayo imwe.

Perezida Kagame na Gen. Nyamvumba bakiriye umugaba w'ingabo za Burkina Faso n'uwari umuherekeje.
Perezida Kagame na Gen. Nyamvumba bakiriye umugaba w’ingabo za Burkina Faso n’uwari umuherekeje.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yavuze ko Intumwa za Burkina Faso zaje ku butumire bwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Yavuze ko bakirimo kuganira ku cyatuma umubano n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi uva ku rwego rwo hejuru, ukagera no mu zindi nzego zitandukanye.

Brig.Gen Traoré n’itsinda ayoboye baje mu Rwanda tariki 03/07/2013, bakaba bagifite iminsi ibiri mu Rwanda yo kungurana ibitekerezo ku mikoranire y’Ingabo ndetse n’umubano ushobora kugera mu zindi nzego, nk’uko abahagarariye ibihugu byombi babitangaje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

oye rwanda, turagukunda iyo udufungurira imiryango hagati y’ibindi bihugu maze tukagenda twisanga

mbera yanditse ku itariki ya: 7-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka