Umugaba w’Ingabo z’u Bubiligi ari mu ruzinduko mu Rwanda
Umugaba w’Ingabo z’igihugu cy’u Bubiligi, General Charles-Henri Delcour, kuva ejo tariki 06/02/2012, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rumara iminsi ibiri.
Mu ruzinduko rwe yasuye ahantu hatandukanye harimo Camp Kigali (aho Interahamwe ziciye abasirikare ba UN bakomoka mu Bubiligi), urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi, banki y’abasirikare b’u Rwanda (CSS) n’ibitaro bya gisirikare i Kanombe.


Amakuru dukesha minisiteri y’ingabo z’u Rwanda avuga ko uru ruzindiko rwa kabiri General Charles-Henri Delcour agiriye mu Rwanda rugamije gukomeza gushimangira imibanirane myiza n’imikoranire ya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Gen Delcour aribuze kugirana ikiganiro n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga.
Ntabgoba Jovani
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|