Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda ari mu ruzinduko mu Rwanda
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali kuri uyu mugoroba.

Gen Muhoozi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.
Mu mpera za Gashyantare nibwo Gen Muhoozi yatangaje gahunda y’uruzinduko azagirira mu Rwanda.
Muri uru ruzinduko akaba ateganya kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu Karere.

General Muhoozi Kainerugaba, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Ohereza igitekerezo
|