Umudugudu umwe umaze gufatirwamo ingunguru 5 zengerwamo kanyanga

Mu mudugudu wa Nyamugali mu kagari ka Nyagasozi Umurenge wa Mutenderi Akarere ka Ngoma,hamaze gufatwa ingunguru zengerwamo kanyanga eshanu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutenderi buvuga ko biri mu guca ikibazo cya Kanyanga cyari gikabije muri uyu mudugudu.

Zimwe mu ngunguru batekamo kanyanga
Zimwe mu ngunguru batekamo kanyanga

Ku bufatanye n’inzego z’umutekano izi ngunguru eshanu zafashwe na ba nyirazo ubu bakaba bakurikiranywe n’inkiko.

Muri aka kagari ka Nyagasozi ikibazo cya kanyanga gisa n’icyari cyafashe intera nini,bitewe n’uko abaziteka bihisha mu gishanga kinini bakoresheje amato bakazitekera ahantu hagati muri iki gifunzo utapfa kugera.

Ubuyobozi bw’uyu murenge kandi buvuga ko bitoroshye kwinjira muri icyo gifunzo kubafata ariko ko hari gushakwa uburyo abo bantu bazafatwa kubufatanye n’inzego z’umutekano bafatanije nabo kuruhande rwo ku karere ka kirehe nako gakora kuri iki gishanga kinini cya Cyunuzi batekeramo kanyanga.

Kuri uyu wa 04/11/2015 muri aka kagari ka Nyagasozi hafatiwe litiro 40 za kanyanga zifatanwe abagabo batatu, Uwiragiye J Damour , Sinamenye Lambert na Musabye Ndayiramije Didas bakaba bafungiye kuri poste station ya police ya Mutendeli.

Muragijemungu Archades Umunyamabangqa Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mutenderi,yatangarije Kigali Today ko ikibazo cya Kanyanga muri aka kagali ka Nyagasozi kuva aho bagihagurukiye bafatanije n’abaturage n’inzego z’umutekano,kimaze kugabanuka ugereranije n’uko byari biri mbere.

Yagize ati”Imbogamizi nto igihari n’uko usanga muri aka kagari gaturiye igifunzo,batekera izi kanyanga hagati mu gifunzo bagerayo bifashishije amato kuburyo kubageraho biba bigoye.Turizera ko tuzakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano kandi twaratangiye bamwe twarabafashe.”

Bamwe mu bafatiwe muri ibyo bikorwa by’ibiyobyabwenge bya Kanyanga ngo harimo n’umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamugari mu kagari ka Nyagasozi.

Kanyanga mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge kimwe n’urumogi n’ibindi bikomeye,ufashwe agakurikiranwa n’inkiko kuko hari itegeko rihana umuntu wese ucuruza,ukora,uhinga cyangwa utunda ibiyobyabwenge.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka