Umudepite wa Congo ushinjwa gushyigikira M23 yahungiye mu Bufaransa

Roger Lumbala wari usanzwe mu nteko ishingamategeko ya Congo yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa kuwa gatandatu tariki 15/09/2012 nyuma yo gushinjwa ubugambanyi kubera ko bivugwa ko ashyigikiye umutwe wa M23.

Kuva tariki 03/09/2012 Roger Lumbala yari yihishe muri ambasade y’Afurika y’Epfo mu Burundi, aho yatinyaga kuba yatabwa muri yombi agakurikiranywaho gushyigikira umutwe urwanya Leta ya Congo M23.

Tariki 13/09/2012 Leta y’u Burundi yari yatangaje ko itegereje inzandiko ziturutse Kinshasa kugira ngo Uburundi bute muri yombi Roger Lumbala ashyikirizwe Leta ya Congo.

Tariki 15/09/2012 saa tanu z’amanywa nibwo Roger Lumbala yari ageze ku kibuga mbuzamahanga cya Bujumbura aherekejwe n’abakozi b’ambasade y’Afurika y’Epfo, hamwe n’umukozi w’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi mu Burundi afata indege ya Kenya Airways yerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa.

Roger Lumbala.
Roger Lumbala.

Guhunga kwa Roger Lumbala byatunguye benshi mu gihe hari hashize iminsi ibiri Leta y’u Burundi itangaje ko itegereje ubusabe bwa Leta ya Congo ngo imutange kubera ubugambanyi bwo gukorana n’umutwe urwanya Leta.

Laurent Kavakure, minisitiri w’u Burundi ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeza ko uyu mudepite yahunze akava mu Burundi nubwo yirinze kugira ibindi atangariza itangazamakuru.

Prosper Niyoyankana wunganira Roger Lumbala mu mategeko yatangarije Reuters ko Roger Lumbala yageze mu Bufaransa ahunga ibirego bya Leta ya Congo yashakaga kumuta muri yombi imushinja gushyigikira umutwe wa M23.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka