Umudagekazi yabonye umuryango wa se mu Rwanda
Nadja Huempfer w’imyaka 20 ufite ubwenegihugu bw’Ubudage akagira mama we w’Umudage na Papa we w’Umunyarwanda yabashije kumenya umuryango se akomokamo nyuma y’igihe kirekire awushakisha.
Nadja Huempfer yatangaje ko nyuma yo gushakisha amakuru ya Papa we binyuze muri Ambassade y’Ubudage mu Rwanda agasanga Papa we yaritabye Imana muri 1996 yakomeje gushakisha uburyo yamenya amakuru ku muryango wa Papa we.
Binyuze ku makuru yari ari ku cyemezo cy’uko se yitabye Imana (Acte de Deces) yagaragaraza ko Papa we witwa Kaboyi Celestin ko yari afite umugore mu Rwanda witwa Kantarama Anastasie batuye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba, akagari ka Nyarutarama umudugudu wa Mukeri.

Kaboyi Celestin yabyaye uyu mwana igihe yari yaragiye kwiga mu Budage amashuri ya Kaminuza nyuma akaza kugaruka mu Rwanda 1992 yitaba Imana mu 1996. Ngo yatandukanye na mama wa Nadja akiri uruhinja.
Nadja yaje kubona Mukase kuri uyu wa 30/07/2013, akaba atangaza ko yishimiye uburyo bamwakiriye ndetse agashobora no kumenya abavandimwe be.
Kantarama Anastasie kuri we akaba yari azi ko umwana ahari kuko umugabo we atari yapfa yari yarabimubwiye ndetse hakaba hari n’inyandiko n’amafoto mama wa Nadja yajyaga yohereza papa wa Nadja atari yitaba Imana.
Kubera ibibazo by’intambara, izo nyandiko uwo mama wa Nadja yohererezaga se zarabuze bituma Kaboyi abura uburyo n’inzira yanyuramo ashaka amakuru ya Nadja ariko yari yarasigaranye ifoto ya Nadja agifite amezi abiri.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni umukorerabushake muri GIZ, umushinga wa Leta y’Ubudage ukorera mu Rwanda akaba yari amaze umwaka akorera i Butare mu Ntara y’Amajyepfo mu rwunge rw’amashuri rwa Butare aho yakoraga akazi ko kwigisha mu mashuri atandukanye.
Nadja ubu agiye gusubira mu Budage gukomeza amashuri ye ariko akaba avuga ko bishobotse nyuma y’umwaka yaza kwigira mu Rwanda akahakomereza amashuri ye kuko yishimiye kubona iwabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri Nadja nibyiza kuba waraje kudushaka nkumuvandimwe warakoze kandi ibyo wakoze nyagasani azabiguhembere.
Ndishimye Kuba Yarabonanye Numuryago We!
Nibyiza birashimishije cyane natwe ubuturifuza kuza kwifatanya nabandi kubaka igihugucyacu
mbega amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wambeho gusa aradukunze ahubwo naze twigane dufatanye kubaka urwacu!!
uwomwana kubona, umuryangowenibyiza
birashimishijepe !!!!!!!!
Muarakoze kumakuru meza muduha.
mudushakire number yuriya mwana se tumuvugishe!
Mutugezaho amakuru meza y’umwimerere y’ibebera hirya no hino mu Rwanda utabona ahandi! Akazi mukora nako gushimwa.
Jeanne urinde ko ntakwibuka?
nibyiza ko umwana abonye umuryango,none se akoresha uruhe rurimi
Mama fisiton kabisa urakeye n’umudage wawe. Gusa ndakubonye numva ndagukumbuye ni buka cyera umpa agakanzu ka bleu. uwo mwanq yakumenyeate koko?