Umudagekazi yabonye umuryango wa se mu Rwanda

Nadja Huempfer w’imyaka 20 ufite ubwenegihugu bw’Ubudage akagira mama we w’Umudage na Papa we w’Umunyarwanda yabashije kumenya umuryango se akomokamo nyuma y’igihe kirekire awushakisha.

Nadja Huempfer yatangaje ko nyuma yo gushakisha amakuru ya Papa we binyuze muri Ambassade y’Ubudage mu Rwanda agasanga Papa we yaritabye Imana muri 1996 yakomeje gushakisha uburyo yamenya amakuru ku muryango wa Papa we.

Binyuze ku makuru yari ari ku cyemezo cy’uko se yitabye Imana (Acte de Deces) yagaragaraza ko Papa we witwa Kaboyi Celestin ko yari afite umugore mu Rwanda witwa Kantarama Anastasie batuye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba, akagari ka Nyarutarama umudugudu wa Mukeri.

Nadja Huempfer hagati ya mukase Kantarama Anastasie na murumuna we.
Nadja Huempfer hagati ya mukase Kantarama Anastasie na murumuna we.

Kaboyi Celestin yabyaye uyu mwana igihe yari yaragiye kwiga mu Budage amashuri ya Kaminuza nyuma akaza kugaruka mu Rwanda 1992 yitaba Imana mu 1996. Ngo yatandukanye na mama wa Nadja akiri uruhinja.

Nadja yaje kubona Mukase kuri uyu wa 30/07/2013, akaba atangaza ko yishimiye uburyo bamwakiriye ndetse agashobora no kumenya abavandimwe be.

Kantarama Anastasie kuri we akaba yari azi ko umwana ahari kuko umugabo we atari yapfa yari yarabimubwiye ndetse hakaba hari n’inyandiko n’amafoto mama wa Nadja yajyaga yohereza papa wa Nadja atari yitaba Imana.

Kubera ibibazo by’intambara, izo nyandiko uwo mama wa Nadja yohererezaga se zarabuze bituma Kaboyi abura uburyo n’inzira yanyuramo ashaka amakuru ya Nadja ariko yari yarasigaranye ifoto ya Nadja agifite amezi abiri.

Nadja yishimiye mukase cyane.
Nadja yishimiye mukase cyane.

Uyu mukobwa ubusanzwe ni umukorerabushake muri GIZ, umushinga wa Leta y’Ubudage ukorera mu Rwanda akaba yari amaze umwaka akorera i Butare mu Ntara y’Amajyepfo mu rwunge rw’amashuri rwa Butare aho yakoraga akazi ko kwigisha mu mashuri atandukanye.

Nadja ubu agiye gusubira mu Budage gukomeza amashuri ye ariko akaba avuga ko bishobotse nyuma y’umwaka yaza kwigira mu Rwanda akahakomereza amashuri ye kuko yishimiye kubona iwabo.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 11 )

nukuri Nadja nibyiza kuba waraje kudushaka nkumuvandimwe warakoze kandi ibyo wakoze nyagasani azabiguhembere.

Alain yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

Ndishimye Kuba Yarabonanye Numuryago We!

NDACYAYISENGA TITIEN yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

Nibyiza birashimishije cyane natwe ubuturifuza kuza kwifatanya nabandi kubaka igihugucyacu

karamage emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-11-2013  →  Musubize

mbega amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wambeho gusa aradukunze ahubwo naze twigane dufatanye kubaka urwacu!!

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

uwomwana kubona, umuryangowenibyiza
birashimishijepe !!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 20-10-2013  →  Musubize

Muarakoze kumakuru meza muduha.

kabanda yanditse ku itariki ya: 3-08-2013  →  Musubize

mudushakire number yuriya mwana se tumuvugishe!

karinganire gelard yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Mutugezaho amakuru meza y’umwimerere y’ibebera hirya no hino mu Rwanda utabona ahandi! Akazi mukora nako gushimwa.

David yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Jeanne urinde ko ntakwibuka?

Anastasie yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

nibyiza ko umwana abonye umuryango,none se akoresha uruhe rurimi

joseph yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Mama fisiton kabisa urakeye n’umudage wawe. Gusa ndakubonye numva ndagukumbuye ni buka cyera umpa agakanzu ka bleu. uwo mwanq yakumenyeate koko?

Jeanne yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka