Umuco wo guceceka utuma hari abahohoterwa ntibimenyekane
Imwe mu mbogamizi zituma ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kitarangira, ni uko hari abahohoterwa batabivuga babitewe no kutamenya cyangwa gutinya.
Murekeyisoni Souzana wo mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ahamya ko yamaze imyaka 17 abana n’umugabo umuhohotera kuko yamukubitaga.
Avuga ko inkoni yakubiswe zatumye akuramo inda, amukura amenyo, agera aho ava mu rugo umugabo ashatse kumutema.

Uyu mubyeyi w’abana barindwi, avuga ko impamvu zamuteraga kudatanga amakuru ku ihohoterwa yakoraga, ari uko nta tegeko rimurengera yari azi, kandi agatinya kwahukana kubera ko yari afite abana benshi.
Agira ati “Nabayeho kubera umugabo mubi, akajya antera inda buri mwaka, nkareba kwahukana mfite inda, uruhinja n’undi mwana nshoreye bikanyobera nkihangana. Ariko ubu maze imyaka ibiri nibana naramuhunze.”
Murekeyisoni avuga ko icyatumye ibibazo biri mu rugo rwa bo bimenyekana, ari uko umugabo yashatse kumutema yamubura agatema matora, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bagatabara.
Bwenge Jean Marie Vianney, Umunyamategeko w’Impuzamuryango Pro Femmes Twese Hamwe, ahamya ko umuco wo kudatanga amakuru ku ihohoterwa ari kimwe mu bidindiza urugamba rwo kurirwanya, agasaba abantu bose kutareberera ahari umuntu ahohoterwa.
Ati “Ikibazo kikiremereye ni uko abantu bakibigira ubwiru. Ibidakwiye gukemurirwa mu muryango abantu bakabiceceka bagashaka kubyunga, yewe hakaba harimo n’abantu baba mu ihohoterwa abandi babarebera.”
Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, atangaza ko ubuyobozi bufite intego yo gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hifashishijwe inama zitangwa mu mugoroba w’ababyeyi no mu nteko y’abaturage.
Ati “Uko dukomeza kurushaho gukangurira abaturage gufashanya, buri muturage akaba ijisho rya mugenzi we, ahari ihohoterwa abaturage bagafatanya kubigaragaza, mu nama bagirwa mu mugoroba w’ababyeyi bagafatanya kubikemura.”
Mu karere ka Kamonyi hamaze kugaragazwa ingo zigera kuri 500 zibana mu ihohoterwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|